Ralf Rangnick yahaye gasopo Paul Pogba ushaka kuva muri Manchester United

Ralf Rangnick yahaye gasopo Paul Pogba ushaka kuva muri Manchester United

 Dec 12, 2021 - 08:10

Umutoza wa Manchester United Ralf Rangnick we avuga ko atazitambika Paul Pogba niba ashaka kuva muri Manchester United.

Amasezerano ya Paul Pogba muri Manchester United ararangira mu mpeshyi ya 2022, ndetse nta cyerekena ko uyu mufaransa yaba azayongera muri iyi kipe.

Paul Pogba amakuru menshi amwerekeza muri PSG, Real Madrid ndetse na Juventus yavuyemo ajya muri Manchester United mu 2016.

Kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro n'itangazamukuru umutoza Ralf Rangnick yatangaje ko atazamwitambika niba ashaka kuva muri iyi kipe yo mu mujyi wa Manchester.

Ralf Rangnick yagize ati:"Sinavuga ko Paul Pogba atari uw'agaciro, ariko burya umukinnyi aba akwiye kumva ashaka kuguma no gukina mu ikipe. 

"Niba umukinnyi adashaka gukina mu ikipe nka Manchester United byongeyeho noneho by'igihe kirekire, ndumva bitumvikana ukuntu wamwegera umusaba guhindura ibitekerezo.

"Iyi ni ikipe nini, ikunzwe bitangaje, sintekereza ko rero hari umuntu muri iyi kipe wajya kumvisha umukinnyi ko agomba kuhaguma.

Paul Pogba w'imyaka 28 ntiyagaragaye mu mikino irindwi iheruka ya Manchester United kubera imvune yagiriye mu ikipe y'igihugu. Bivuze ko ataratozwa na Ralf Rangnick kuva yaza.

Manchester United yamwohereje kwivuriza i Dubai ndetse uyu mwanzuro nawo Ralf Rangnick yarawunenze cyane.

Ralf ati:"Sinakwishimira ko abakinnyi bajya hanze y'igihugu cyangwa ahandi mu gihe barwaye ariko umwanzuro wafashwe ntaraza. 

"Mu gihe kiri imbere, navuganye n'abashinzwe ubuvuzi , dogiteri wacu Steve McNally na Robin Sadler ko abo bakinnyi bavunitse bajya baguma hano."

Kugeza ubu abafana ba Manchester United ntibaramenya niba Paul Pogba azaguma muri Manchester United cyangwa azagenda.

Uko ikibazo cye cyagiye gikura niko Manchester United yagendaga igura abakinnyi basigara mu cyuho cye igihe yaba agiye. Ni ko haguzwe Bruno Fernandes ndetse na Donny van De Beek.

Ralf yiteguye kureka Pogba akagenda(Image:Sky Sports)

Paul Pogba ntarongera amasezerano muri Manchester United(Image:The sun)