Peace Cup:Kera kabaye Marine FC yabashije ihurizo ryo gutsinda APR FC  inanirwa kuyisezerera

Peace Cup:Kera kabaye Marine FC yabashije ihurizo ryo gutsinda APR FC inanirwa kuyisezerera

 May 4, 2022 - 11:23

Ikipe ya Marine FC izwiho kuba itajya ishobora APR FC yabashije kuyitsinda ariko ibyo kuyisezerera biyibera ihurizo ryayitsinze.

Ikipe ya Marine FC yatwinze APR FC igitego kimwe ku busa mu mukino wo kwiahyura wa 1/4 mu gikombe cy'amahoro, ariko irasezererwa kuko  mu mukino ubanza wari wabaye mu cyumweru gishize warangiye APR FC itsinze ibitego 2-0.

Muri uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, Marines FC yagerageje kurema uburyo butandukanye mu gice cya mbere, ariko abasore nka Hakizimana Félicien na Ndayisenga Ramadhan bananirwa kububyazamo ibitego.

Mu gice cya kabiri APR FC nayo yaje isatira cyane ishaka igitego gusa na yo gushyira umupura mu izamu bikomeza kuba ingume ku buryo bwabonywe n’abarimo Mugunga Yves na Omborenga Fitina.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyinjijwe na Mugiraneza Frodouard ku munota wa 65 ubwo yateraga umupira uteretse utabashije guhagarikwa n’umunyezamu Ahishakiye Héritier.

Marine FC yatsinze APR FC(Image:Rwanda Magazine)

APR FC yahise ikomeza muri 1/2 ikaba izahura na Rayon Sports yasezereye Bugesera FC, imikino ikaba izakinwa hagati ya tariki ya 11 n’iya 18 Gicurasi 2022.

Ku wa Kane ni bwo hazakinwa undi mukino wa 1/4 wo kwishyura hagati ya Police FC na Etoile de l’Est. Ubanza warangiye abashinzwe umutekano batsindiye i Ngoma ibitego 2-1.

Izakomeza hagati y’aya makipe yombi izahura na AS Kigali, yo yasezereye Gasogi United ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino ibiri (1-0, 1-1).