Volleyball: Mutabazi Yves wari waraburiwe irengero yabonetse

Volleyball: Mutabazi Yves wari waraburiwe irengero yabonetse

 Jan 24, 2022 - 15:01

Inkuru nziza ihari kugeza ubu iravuga ko Mutabazi Yves wari wahangayikishije abanyarwanda yamaze kuboneka kandi ari muzima.

Inkuru zatangiye kuzamuka cyane kuri iki cyumweru zivuga ko Mutabazi Yves uzwi cyane mu ikipe y'gihugu Amavubi ya Volleyballl ko yaburiwe irengero.

Umuryango w'uyu musore wari watangaje ko uhangayikishijwe cyane no kuba Yves Mutabazi amaze icyumweru kirenga batazi aho aherereye, ni mu gihe ku rundi ruhande na Ambasade y'u Rwanda muri Leta z'unze ubumwe z'abarabu yari yemeje ko yamenye aya makuru.

Mutabazi Yves w’imyaka 27 y’amavuko, umuryango we uvuga ko amaze igihe kirenga icyumweru yaraburiwe irengero ndetse mu mashusho yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko mbere y'uko aburirwa irengero mu nzu yabagamo hashobora kuba harabanje kubera ibisa n'imirwano.

Ibi nibyo byatumaga abanyarwanda benshi bakomeza kugira ikibazo ko uyu musore washimishije abanyarwanda mu gikombe cya Afurika giheruka yaba yagize ikibazo gikomeye.

Gusa inkuru nziza ihari kuri uyu musore nuko yamaze kuboneka ndetse ari muzima bitandulanye n'uko abenshi babitekerezaga.

Mu itangazo ryasohowe na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu rigira riti:

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yashakishije ndetse isanga Yves Mutabazi Abu Dhabi, umukinnyi w’umunyarwanda byari byatangajwe ko yaburiwe irengero.

Mutabazi Yves wari waburiwe irengero yabonetse