AFCON:Senegal ya Sadio Mane yegukanye igikombe itsinze Egypt

AFCON:Senegal ya Sadio Mane yegukanye igikombe itsinze Egypt

 Feb 6, 2022 - 19:49

Mu mukino wari ishiraniro, byasabye penariti ngo ikipe ya Senegal itware igikombe cy'Afurika.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa 21:00 ku masaha y'i Kigali, aho Egypt ya Mohamed Salah yari yacakiranye na Senegal ya Sadio Mane kuri stade Olembe iri i Yaounde muri Cameroon.

Egypt iherutse gusezerera Cameroon yakiriye irushanwa isanga ku mukino wa nyuma Senagal yari yakuyemo Burkina Faso.

Byari imihigo ku mpande zombi haba kuri Egypt yashakaga igikombe cyayo cya munani cy'Afurika ndetse na Senegal yashakaga igikombe cya mbere cy'Afurika mu mateka yayo.

Ku munota wa kane gusa myugariro wa Egypt witwa Mohamed Abdelmonem yashyize Saliou Ciss hasi maze umusifuzi Gomes ahita atanga penariti. Penariti yatewe na Sadio Mane ariko umuzamu Gabaski awukuramo.

Senegal yakomeje kwiharira umupira ikarema uburyo bwatanga ibitego, ariko ubwugarizi bwa Egypt burangajwe imbere n'umuzamu Gabaski bukomeza kuba ibamba.

Ni nako kandi na Egypt yanyuzagamo ikataka ariko abasore barangajwe imbere na Mohamed Salah bigakomeza kubagora kuba bashyira umupira mu izamu.

Mu gice cya kabiri, Egypt yongereye kwataka ariko n'ubundi biba iby'ubusa habura ikipe ireba mu izamu ry'indi, aho Baba Dieng wari winjiye mu kibuga ku ruhande rwa Senegal yakomeje guhusha ibitego.

Kugira ngo haboneke ikipe igomba gutwara igikombe, byabaye ngombwa ko hongerwaho iminota 30 yo kwikiranura hashakwa igitego.

Umuzamu wa Senegal Edouard Mendy yagerageje kurokora ikipe ye ku mipira itandukanye yagiye aterwa, maze abuza Egypt kubona igitego, ari nako ku rundi ruhande Gabaski yakuragamo imipira yarekurwaga n'abasore batandukanye nka ba Baba Dieng.

Icyari gikurikiye ni penariti aho bagombaga gutera penariti. Penariti ya mbere yatewe n'ikipe y'igihugu ya Senegal, Koulibaly arayinjiza neza. Hakurikiyeho Zizo wa Egypt nawe ayinjiza neza. Hakurikiye Abdou Diallo ayinjiza neza,  Abdelmonem wa Egypt umupira awutera poto uvamo, penariti ziba ebyiri za Senegal kuri imwe ya Egypt.

Hakurikiye Bouna Sarr wa Senegal ariko Gabaski umupira awukuramo, naho Hamdi wa Egypt ahita ayinjiza.

Baba Dieng wa Senegal yahise ayinjiza, naho Lasheen wa Egypt ateye umuzamu Edouard Mendy awukuramo. Sadio Mane niwe wahise ukurikiraho maze ahita atera penariti neza cyane arayinjiza, maze biba penariti enye za Senegal kuri ebyiri za Egypt.

Ibi bivuze ko ikipe y'igihugu ya Senegal ya Aliou Cisse yahise yegukana igikombe ku buryo budasubirwaho.

Sadio Mane yatsinze penariti ya nyuma ya Senegal(Net-photo)

Mohamed Salah na bagenzi be batsinzwe na Senegal(Net-photo)