Bigaragara ko rutahizamu Darwin Nunez aza kuba ari umwe mu bakinnyi bahenze mu mupira w'amaguru, mu gihe yasinyira Manchester United cyangwa Liverpool zikomeje kugaragaza ko zimwifuza muri iyi mpeshyi.
Ibi ni nyuma y'uko Darwin Nunez w'imyaka 22 yatsinze ibitego 34 mu mwaka w'imikino ushize, mu marushanwa yose yakiniye ikipe ye ya Benfica.
Mu gihe aya makipe abiri y'amakeba muri Premier league akomeje kurwanira uyu mukinnyi, byitezwe ko ikipe izamusinyisha bizayisaba asaga miliyoni 85 z'amapawundi, akaba ari asaga miliyoni 100 mu mayero.
N'ubwo uyu musore ageze kuri uru rwego, ntabwo mu buto bwe byari byoroshye kuko ababyeyi be bitanze bishoboka ngo agere aho ageze ubu. Nyina yakusanyaga amacupa avamo amata ku mihanda akayagurisha, naho papa we agakora umunsi wose mu bwubatsi.
Ibi Darwin Nunez yabitangaje nyuma yo kwerekeza mu ikipe ya Almeria yo muri Esipanye mu 2019, aho we ubwe yinginze perezida w'ikipe ya Penarol yakiniraga muri Uruguay ngo amureke agende.
Darwin Nunez yagize ati:"Aha ngiye nzabasha kugurira ababyeyi bange inzu muri Artigas(Aho yavukiye muri Uruguay). Ababyeyi bange baranyitangiye, mama mama yakusanyaga amacupa ku mihanda naho papa agakora umunsi wose mu bwubatsi."
Darwin Nunez na mama we (Image:@darwin_n9/instagram)
Darwin Nunez ntiyigeze asubira inyuma kuva yagera muri Almeria yo muri Esipanye, mu mwaka umwe gusa yayikiniye mu kiciro cya kabiri yarangije afite ibitego 16 ari uwa kane mu batsinze ibitego byinshi.
N'ubwo byagaragaraga ko Darwin Nunez arimo kugenda aba umukinnyi ukomeye, uyu musore we ntiyishyiraga hejuru ahubwo yahozaga imbere umuryango we. David Badia yari umutoza wungirije ubwo Nunez yari muri Almeria, uyu mugabo yabwiye Sky sports y'igihebari kumwe.
Darwin Nunez akiri mu ikipe ya Penarol (Image:Getty)
Badia yagize ati:"Ni umuntu usanzwe. Rimwe nari ndi kumwe n'umugore wange ngura terefone. Byari bitangaje. Watekereza ko (Nunez) yari kugura terefone yo mu bwoko buhenze. We yashakaga gusa terefone isanzwe ku buryo yahamagara mama we."
Nyuma yo kwigaragaza muri Almeria, ikipe ya Benfica yo muri Portugal yaramubengutswe imugura miliyoni 20 z'amapawundi, none ubu ni umwe muri ba rutahizamu bahenze bari ku isoko.
Ikipe ya Liverpool niyo iyoboye mu rugamba rwo gusinyisha uyu musore ubonwamo umusimbura wa Luis Suarez na Edison Cavani mu ikipe y'igihugu ya Uruguay, gusa ikipe ya Manchester United nayo iri gucungira hafi dore ko yasabye Diego Forlan wayinyuzemo kubarebera iby'uyu musore neza.
