RIB yatangiye akazi muri FERWAFA babiri batabwa muri yombi

RIB yatangiye akazi muri FERWAFA babiri batabwa muri yombi

 Jun 23, 2022 - 08:57

Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwemeje ko rwamaze guta muri yombi umusifuzi Javanndetse na Nzeyimana Felix wari ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA.

Ibi bibaye nyuma y'inkuru zaramutse zivuga ko RIB yataye muri yombi batatu aribo Muhire Henry wari umunyamabanga wa FERWAFA, Nzeyimana Felix wariushinzwe amarushanwa ndetse n'umusifuzi Tuyisenge Javan.

Gusa umuvugizi wa RIB Dr Murangira B.Thierry yemeje ko hari abo RIB yamaze guta muri yombi, aribo Tuyisenge Javan na Nzeyimana Felix.

Murangira yagize ati:"Nyuma yo kwakira ikirego gitanzwe na FERWAFA kuri ruswa yavugwaga mu marushanwa y’umupira w’amaguru, RIB yatangiye iperereza, iperereza ry’ibanze rikaba rimaze kugaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma Felix Nzeyimana ushinzwe amarushanwa, Tuyisenge Javan umusifuzi bakekwaho ibyaha 3.

"Icyaha cya mbere; guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, gihanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 n’7 iyo babihamijwe n’urukiko hakiyongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

"Icyaha cya kabiri bakekwaho, kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, gihanwa n’ingingo ya 17 y’itegeko ryekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

"Guhundura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe akaba ari icyaha cya 3 bakurikiranyweho, akaba ari icyaha gihanwa n’ingingo ya 18 y’itegeko ryekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, ibi byaha (2 na 3) bikaba bihanishwa igihano kimwe akaba ari igifungo cy’umwaka umwe cyangwa 2 ndetse hakiyongeraho n’amafaranga hagati ya miliyoni 1 na miliyoni 3."

Aba bagikekwa bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo na Nyarugenge ahazwi nka La Galette, mu gihe dosiye yabo irimo gukorwa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.