FERWAFA yatangiye gukurikirana ibibazo by'imvururu byabaye ku mukino wa Mukura na APR FC

FERWAFA yatangiye gukurikirana ibibazo by'imvururu byabaye ku mukino wa Mukura na APR FC

 Mar 15, 2022 - 07:28

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryatangaje ko ryatangiye gukurikirana ikibazo cy'imvururu cyabaye ku mukino wahuje Mukura na APR FC.

Ku cyumweru tariki 13 Werurwe 2022, nibwo habaye umukino w'ishiraniro wahuje Mukura Victory Sports na APR FC umukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1.

Usibye kuba APR FC yarahatakaje amanota bikayiviramo gukurwa ku mwanya wa mbere, kuri uyu mukino hagaragaye ikibazo cy'akavuyo gakomeye kahabaye ubwo abafana barimo binjira bashaka kureba uyu mukino.

Izi mvururu zahabaye ku bw'amahirwe ntawahasize ubuzima ariko zasize bamwe bakomeretse ndetse bibaviramo kurara kwa muganga, aho bajyanwe mu bitaro bya kaminuza ya Butare aribyo CHUB.

Kuri uyu mukino kandi hagaragaye ikindi kibazo gikomeye aho umukino wari urangiye abafana bose bagahita birukira mu kibuga kandi ubusanzwe biba bitemewe. Uburyo abafana buzuye ikibuga, bigaragara ko nta mutekano uhagije abakinnyi n'abatoza bari bafite.

Nyuma y'uko bigaragaye ko ibi bimaze kuba akamenyero kuri stade ya Huye, abakunzi ba ruhago bahamagariye inzego bireba zirimo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda kuba bakurikirana iki cyobazo gikunze kubangamira abareba imikino ikomeye ibera i Huye.

FERWAFA yifashishije urukuta rwayo rwa twitter itangaza ko yinjiye muri iki kibazo ikaba iri kubikurikiranira hafi, ndetse ikaba yanasuye abakomeretse bari mu bitaro.

Kuri stade ya Huye kwinjira byari ingume

Umukino urangiye abafana biraye mu kibuga

FERWAFA yatangaje ko yinjiye muri iki kibazo