FERWAFA yashyize ahagaragara ingengabihe ya shampiyona aho APR FC na Rayon Sports ziri vuba aha

FERWAFA yashyize ahagaragara ingengabihe ya shampiyona aho APR FC na Rayon Sports ziri vuba aha

 Feb 7, 2022 - 15:07

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryashyize hanze ingengabihe ya shampiyona.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] yamaze gushyira ahagaragara uko amakipe azahura mu mikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru 2021-22.

FERWAFA yemeje ko imikino izakurikirana uko byagenze mu gice cya mbere cya shampiyona, bivuze ko amakipe yabanje guhura n'ubundi ariyo azabanza gukina.

Igice cya kabiri cya Shampiyona kiratangira ku wa 6 tariki 12 Gashyantare 2022 aho umukino w'umunsi ari Mukura Victory Sports izaba yakiriye Rayon Sports i Huye.

Umukino w’abakeba uba witezwe na benshi uhuza Rayon Sports na APR FC uzaba tariki ya 26 Gashyantare 2022. Rayon Sports niyo izaba yakiriye, umukino ubanza APR FC yawutsinze 2-1.

Uko munsi wa 16 wa shampiyona uteganyijwe:

Kuwa Gatandatu

12:30: Gasogi Utd Vs Marines FC
15:00’:Gorilla FC Vs Kiyovu Sports
15:00’: Mukura VS Vs Rayon Sports

Ku cyumweru

12:30’Police FC Vs Etoile de l’Est
15:00’:As Kigali Vs Espoir FC
15:00’: Rutsiro Vs Etincelles
15:00’: Bugesera FC Vs Musanze FC
15:00’ :Gicumbi FC Vs APR FC

APR FC na Rayon Sports zirakina muri uku kwezi