Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] yamaze gushyira ahagaragara uko amakipe azahura mu mikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru 2021-22.
FERWAFA yemeje ko imikino izakurikirana uko byagenze mu gice cya mbere cya shampiyona, bivuze ko amakipe yabanje guhura n'ubundi ariyo azabanza gukina.
Igice cya kabiri cya Shampiyona kiratangira ku wa 6 tariki 12 Gashyantare 2022 aho umukino w'umunsi ari Mukura Victory Sports izaba yakiriye Rayon Sports i Huye.
Umukino w’abakeba uba witezwe na benshi uhuza Rayon Sports na APR FC uzaba tariki ya 26 Gashyantare 2022. Rayon Sports niyo izaba yakiriye, umukino ubanza APR FC yawutsinze 2-1.
Uko munsi wa 16 wa shampiyona uteganyijwe:
Kuwa Gatandatu
12:30: Gasogi Utd Vs Marines FC
15:00’:Gorilla FC Vs Kiyovu Sports
15:00’: Mukura VS Vs Rayon Sports
Ku cyumweru
12:30’Police FC Vs Etoile de l’Est
15:00’:As Kigali Vs Espoir FC
15:00’: Rutsiro Vs Etincelles
15:00’: Bugesera FC Vs Musanze FC
15:00’ :Gicumbi FC Vs APR FC
APR FC na Rayon Sports zirakina muri uku kwezi
