"Sinzakora nk'ibya Mbappe"- Luka Modric avuga ku by'amasezerano ye

"Sinzakora nk'ibya Mbappe"- Luka Modric avuga ku by'amasezerano ye

 May 25, 2022 - 13:02

Luka Modric yijeje abafana ba Real Madrid ko we atazakora nk'ibyo Kylian Mbappe yabakoreye yisubiraho ku munota wa nyuma kandi yari ategerejwe i Madrid.

Tariki 30 Kamena nibwo amasezerano ya Luka Modric azaba arangiye, ariko we yizeza abafana ba Real Madrid ko azaguma muri iyi kipe akinira kuva yayigeramo mu 2012.

Abafana ba Real Madrid n'abakunzi b'umupira w'amaguru muri rusange baherutse kumirwa nyuma yo kubona Kylian Mbappe asinya amasezerano mashya y'imyaka itatu muri PSG, kandi byari bizwi ko byarangiye uyu musore agomba kwerekeza muri Real Madrid.

Amasezerano ya Luka Modric ari kugana ku musozo(Net-photo)

Mu kiganiro yagiranye na COPE, Modric ntiyigeze ahisha urukundo akunda Real Madrid ndetss aseka cyane ikibazo cyamubazaga niba atahindura ibitekerezo nka Kylian Mbappe.

Modric yagize ati:"Sindongera amasezerano ariko sinzakora nk'ibya Mbappe. Nizera ko ataribyo ikipe inkorera. Dufitanye umubano mwiza. Nabivuze kenshi ko nifuza gusoreza hano urugendo rwo gukina umupira w'amaguru."

Amakuru ahari avuga ko impamvu ikomeje gutinza Luka Modric ku gutangira ibiganiro byo kongera amasezerano ari ko ashaka ko umukino wa nyuma wa Champions league bafitanye na Liverpool ku wa Gatandatu ubanza ukava mu nzira.

Mbappe wari utegerejwe i Madrid yagumye i Paris(Net-photo)

Byatangajwe ko ikipe ya Real Madrid yari yemeye gutanga nk'ibyo PSG yari yemereye Kylian Mbappe ngo imusinyishe, ariko ku wa Gatandatu uyu mufaransa yatabgaje ko yongereye amasezerano y'imyaka itatu ndetse ahita anatsinda ibitego bitatu mu mukino bahuyemo na Metz.