"Urira make ukivuza menshi"-Umunyamabanga wa FERWAFA yavuze ku mutoza w'Amavubi n'igihe azatangarizwa

"Urira make ukivuza menshi"-Umunyamabanga wa FERWAFA yavuze ku mutoza w'Amavubi n'igihe azatangarizwa

 Mar 26, 2022 - 09:14

Umunyamabanga wa FERWAFA Muhire Henry yamaze impungenge abatekereza ko umutoza mushya w'Amavubi yaba ari uwa make, ndetse avuga ko mu ntangiro z'ukwezi gutaha azaba yamenyekanye.

Kugeza ubu abakunzi ba ruhago mu Rwanda bazi ko hari igikorwa cyo gushaka umutoza mushya w'ikipe y'igihugu Amavubi ndetse ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ryagaragaje amazina y'abatoza bagaragaje ko bifuza gutoza Amavubi.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo umunyamabanga wa FERWAFA ariwe Muhire Henry yatumiwe mu kiganiro Urubuga rw'imikino kuri Radio Rwanda aho yabajijwe ku ngingo zitandukanye, ariko ahanini hakibandwa ku gikorwa kirimbanyije cyo gushaka umutoza usimbura Mashami Vincent mu ikipe y'igihugu Amavubi.

SG Muhire Henry yabajijwe igihe umutoza mushya azatangarizwa ngo abanyarwanda bamumenye, avuga ko FERWAFA na Minisiteri ya siporo bifuza ko umutoza w'ikipe y'igihugu yatangira ukwezi nawe atangira inshingano ze.

Aha byumvikana ko asa n'uvuga ko uku kwezi kwa Werurwe kuzarangira umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi yaramenyekanye, muri iki gihe cy'icyumweru kimwe gisigaye.

SG Muhire Henry kandi yabajijwe nanone ku mpungenge benshi bafite ko haba harigushakwa umutoza usaba amafaranga make bikaba binagoye ko yakitegwaho umusaruro, ariko we yamaze abanyarwanda izi mpungenge.

Muhire Henry yagize ati:"Umuntu ugitekereza ko u Rwanda inzego z'u Rwanda zishaka umukozi wa make, ashobora kuba ataba inaha cyangwa akaba nta makuru y'igihugu afite. Aho hantu ho tubanze tuharenge. Ikintu cyo kuvuga ngo uwa make, urira make nyine ukivuza menshi."

Henry akomeza avuga ko ukuntu u Rwanda ruhagaze mu bintu bitandukanye, mu mupira w'amaguru atariho bagakwiye gusubira inyuma. Ndetse yongeraho ko umutoza azahabwa amafaranga akwiye ariko akanahabwa intego.

Ikindi kibazo gikunze kwibazwa n'abanyarwanda benshi ni ku kijyanye n'abakinnyi b'abanyamahanga bashobora gukinira Amavubi, ndetse n'abandi baba bafite ababyeyi bakomoka mu Rwanda ariko bakaba baherereye mu bihugu byo hanze cyane cyane i Burayi.

Aha Muhire Henry yavuze ko aho biri ngombwa byazabaho ko abakinnyi b'abanyamahanga bahabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda mu gihe baba bari ku myanya ikenewe ndetse n'umutoza abifuza, ariko yongeraho ko binyura mu gusaba kuko ataribo babikora.

Naho ku bijyanye n'abo bakinnyi bari hanze bafite ababyeyi b'abanyarwanda, ho avuga ko hari ingendo ziri gutegurwa zo kujya kuganiriza abo bana n'ababyeyi babo ubundi abafite ubushake bakaba bakinira Amavubi.

Umunyamabanga wa FERWAFA Muhire Henry(Image:KT Press)