Kuri uyu wa Gatanu nibwo hatangiye imikino y'umunsi wa munani wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda, ahakinwe umukino umwe wahuje Rayon Sports na Sunrise kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
N'ubwo ari imikino y'umunsi wa munani, Rayon Sports yo yakinaga umukino wa gatandatu kuko ifite ibirarane bibiri naho Sunrise yo yakinaga umukino wa munani kuko nta kirarane bafite.
Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga
Ni umukino watangiye ugaragaza ko uraza kugorana cyane dore ko Rayon Sports yatakaga ariko Sunrise ikarwana no kurinda izamu ryayo kandi ikabikora neza cyane.
Abakinnyi Sunrise yabanje mu kibuga
Ibi byatumye igice cya mbere cy'umukino kirangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa, amakipe ajya kuruhuka no kumva inama z'abatoza ku mpande zombi.
Mu gice cya kabiri gahunda kuri Rayon Sports yari ikiri gushaka igitego n'amanota atatu ariko bigakomeza kugorana kwinjiza igitego mu izamu rya Mfashingabo Didier.
Rayon Sports yaje kubona igitego ku munota wa 64 gitsinzwe na Ndekwe Ferix ku mupira yari ahawe neza na Iraguha Hadji wagize umukino mwiza.
Nyuma y'iyi minota Sunrise yagerageje gufungura ngo ishake igitego cyo kwishyura bituma na Rayon Sports irema uburyo bwinshi nk'aho Ndekwe yateye poto ku munota wa 80, ariko ubu buryo bwose nta kindi gitego bwatanze.
Kubona amanota atatu kuri Rayon Sports byatumye ihita igira amanota 18 mu mikino itandatu imaze gukina, ikaba itaratsindwa cyangwa ngo inganye.
Ikipe ya Sunrise yo yagumye ku mwanya wa cumi aho ifite amanota umunani mu mikino umunani imaze gukina.
Rayon Sports ntiratakaza inota muri shampiyona
