Lionel Messi arashinjwa kwiyenza no kuvuga amagambo y'urukozasoni

Lionel Messi arashinjwa kwiyenza no kuvuga amagambo y'urukozasoni

 Jan 17, 2022 - 08:54

Mu gitabo cya Jerzy Dudek wahoze ari umuzamu wa liverpool na Real Madrid ashinja Messi kuba umukinnyi wiyenza no kuvuga amagambo mabi.

Jerzy Dudek yagiye ahura na Lionel Messi ubwo yari umuzamu wa kabiri wa Real Madrid nyuma ya Ilkay Casillas imyaka mu gihe cy'imyaka ine nyuma yo kuva muri Liverpool mu 2007.

Mu gitabo kivuga ku buzima bwe, Jerzy Dudek w'imyaka 48 ntiyariye amagambo ubwo yari ageze kuri Lionel Messi aho amushinja kutaba umuntu mwiza mu kibuga.

Muri icyo gitabo Jerzy Dudek yagize ati:"Yari umuhemu detse akaba umuntu wiyenza, kimwe nka Barcelona na Pep Guardiola.

"Babaga biteguye kukwiyenza ndetse bafite ubushobozi bwo kubikora neza ku buryo nta ngaruka mbi bibagiraho.

"Ibyo byababazaga Jose Mourinho(Watozaga Real Madrid) ndetse n'ikipe yose.

"Nabonye Messi abwira Pepe na Ramos amagambo mabi cyane utatekereza kuri uriya mugabo ucecetse ndetse ugaragara nk'umuntu mwiza."

Uretse Lionel Messi na Pep Guardiola, Jerzy Dudek yavuze no kuri Cristiano Ronaldo aho avuga ko usibye kuba yirata ariko ngo ari umuntu usanzwe hanze.

Jerzy Dudek yagize ati:"Cristiano Ronaldo arirata, ariko ni umuntu usanzwe inyuma y'amarido.

"Ahubwo biterwa n'uko abantu bamufata, buhoro cyangwa cyane.

"Ni nka Raul, agira kwikunda, arahatana ndetse ni umunyentsinzi.

"Bombi(Ronaldo na Raul) bahitamo ko ikipe yabo itsinda 2-1 aribo batsinze ibyo bitego, aho kuba ikipe yabo yatsinda ibitego 5-0 bo batatsinze ibitego."

Lionel Messi ashinjwa na Jerzy Dudek kuvuga amagambo mabi(Image:The sun)

Jerzy Dudek yakiniye Liverpool(Net-photo)

Dudek avuga ko Cristiano yikunda ariko atari umuntu mubi(Net-photo)

Jerzy Dudek na Cristiano muri Real Madrid(Net-photo)