Tour du Rwanda:Main Kent yegukanye etape ya Kigali-Gicumbi, umunyarwanda aba uwa gatanu

Tour du Rwanda:Main Kent yegukanye etape ya Kigali-Gicumbi, umunyarwanda aba uwa gatanu

 Feb 23, 2022 - 08:39

Agace ka kane ka Tour du Rwanda 2022 kegukanwe na Main Kent, umunyarwanda Umuhoza Eric aba uwa gatanu.

Ni agace ka kane katangiye umunya-Colombia Jhonatan Valencia yambaye umwenda w'umuhondo nyuma yo kwegukana agace gaheruka ubwo abasiganwa bavaga Kigali berekeza Rubavu.

Aka gace ka Kigali-Gicumbi kari gafite ibirometero 124.3 ndetse abanyarwanda barimo Niyonkuru na Mugisha Samuel bagaragaje gukora cyane, dore ko Mugisha Samuel yanabonye amanota menshi cyane cyane mu kuzamuka.

Inzira yakoreshwejwe: KIMIRONKO- KIGALI PARENTS- FREE TRADE ECONOMIC ZONE – ZINDIRO – KIMIRONKO – KIBAGABAGA –KAGUGU- GASANZE –NYACYONGA- KARURUMA GATSATA – NYABUGOGO – GITI CY’INYONI – SHYORONGI - KU KIRENGE – RULINDO – NYIRANGARAMA –BASE- DIRECTION GICUMBI- TETERO - GICUMBI.

Sprint ya mbere mu Gatsata yatsinzwe na Sandy Dijardin ukinira ikipe ya Total Energies uyu akaba ari nawe wegukanye agace ka kabiri ubwo bavaga Kigali berekeza Rwamagana, ndetse kuri iyi sprint ya Gatsata yari akurikiwe na Mugisha Samuel hamwe na Alan ukinira ikipe ya Total energies.

Ku kirometero cya 38, aba bakinnyi uko ari batatu basize igikundi cyari kibakurikiye iminota itatu n'amasegonda 20. Ku kirometero cya 40 Mugisha Samuel yatsindiye kuzamuka umusozi ari uwa mbere, naho ku kirometero cya 49 aba bakinnyi batatu barimo basiga igikundi kibakurikiye iminota ibiri n'amasegonda 56.

Ubwo bari bageze ku kirometero cya 98 Igikundi cy'abakinnyi batanu nicyo cyari kiyoboye iri siganwa ndetse harimo abanyarwanda babiri aribo Mugisha Samuel na Niyonkuru Samuel bakaba bari bakomeje kureba ko batwara etape y'uyu munsi.

Habura ibirometero 3.5 nibwo igikundi cya kabiri cyabashije kugarura abakinnyi bari bakomeje kuyobora isiganwa, ubundi bitangira gukekwa ko basoza mu gikundi.

Habura ibirometero bibiri uwitwa Main Kent yahise acomoka ajyana n'umunyarwanda Mugisha Samuel, aba bose bakaba bakinana mu ikipe ya Protouch.

N'ubwo Mugisha Moise yari yakomeje guhatana cyane, iyi etape yasojwe na itwawe Main Kent ariko bigaragara ko bagize ubufatanye kuko bakina mu ikipe imwe.

Umukinnyi w'umunyarwanda waje hafi ni umuhoza Eric, akaba yaje ari ku mwanya wa gatanu ndetse akaba ariwe uje hafi kuva iyi Tour du Rwanda 2022 yatangira.

Ikindi cyo kwishimira ku banyarwanda uyu munsi nuko Mugisha Samuel ariwe wabaye umukinnyi mwiza mu kuzamuka, akaba ariwe wambaye umwambaro w'umuzamutsi mwiza.

Jhonatan Restrepo Valencia wari wambaye umwenda w'umuhondo ntiyorohewe, ahubwo umwenda w'umuhondo ubu wambawe na Laurance Axel wari wabaye uwa kabiri ubwo berekezaga i Rubavu.

Main Kent ukinira Protouch yegukanye agace Kigali-Gicumbi

Laurance Axel niwe wahise wambara umwenda w'umuhondo