Cristiano Ronaldo yahamije ko Lionel Messi yibiwe Ballon d'or

Cristiano Ronaldo yahamije ko Lionel Messi yibiwe Ballon d'or

 Dec 2, 2021 - 03:18

Ballon d'Or Lionel Messi aherutse gutwara ikomeje guteza impagarara mu isi ya ruhago.

Kuri uyu wa mbere nibwo Lionel Messi yahawe Ballon d'or ya 2021 ariko ikaba yarakurikiwe n'amagambo menshi.

Ni mu gihe hari abavuga ko iyi Ballon d'or yari guhabwa umunya-Poland Robert Lewandowski ndetse mugenzi we Cristiano Ronaldo amaze iminsi yumvikana avuga amagambo agiye atandukanye.

Ku rubuga rwa Instagram hari paje y'abafana ba Cristiano Ronaldo yashyizeho post ishimagiza Cristiano Ronaldo ariko ntibarekeyaho ahubwo bakomeza bavuga ko Lionel Messi atari akwiye Ballon d'or.

Cristiano Ronaldo yagaragaye atanga igitekerezo kuri iyo post aho yanditseho ati:"Facts." nko kugaragaza ko uwo mufana ibyo avuga ari ukuri.

Bigaragara ko uwakoze iyo post kuri Instagram ndetse na Cristiano Ronaldo baba babyumva kimwe ku kijyanye na Ballon d'or Lionel Messi aherutse guhabwa.

Lionel Messi yahawe Ballon d'or itavugwaho rumwe(Net-photo)

Uwo mufana yagize ati:"Igihembo ni icyande?Ni icya Messi watwaranye Copa del rey na FC Barcelona,utarigeze atsinda igitego Real Madrid kuva Ronaldo yagenda,ubura mu mikino ikomeye,watwaye Copa America ubusanzwe iba mu myaka ine ikaba iri gukinwa mu mwaka umwe."

"Ntiyigeze atsinda igitego ku mikino ya nyuma cyangwa mu ya kimwe cya kabiri ndetse yagize umwaka uciriritse muri PSG.Kuri Cristiano kugira ngo atware igihembo agomba kuba adashidikanwaho ariko biratandukanye kuri Messi,ashobora kugira umwaka mubi ariko bagashaka uko bamubera agahabwa igihembo.Ubujura."

Cristiano Ronaldo asa n'uwemeje ko Ballon d'or itari iya Lionel Messi(Image:Marca)

Bakomeje bati:"Biragaragara.Niba warabibonye warabibonye.Umuntu wese uzi ubwenge azi uwari ukwiye igihembo.Guhabwa ibihembo utakoreye ntibiteye ishema.Usibye ibyo bihembo,Cristiano Ronaldo azakomeza kuba  uwa mbere mu mateka."

Iyi post yakozwe na @cr7.0_lendario niyo Cristiano Ronaldo yatanzeho igitekerezo ibyo bita comment avuga ijambo facts nko gushaka kuvuga ko aribyo ndetse ashyiraho emoji zikoreshwa kumbuga nkoranyambaga.