Peace Cup:APR FC yababaje mukeba wayo Rayon Sports ihita ijya ku mukino wa nyuma

Peace Cup:APR FC yababaje mukeba wayo Rayon Sports ihita ijya ku mukino wa nyuma

 May 19, 2022 - 12:56

APR FC yatsinze mukeba wayo w'ibihe byose mu mukino wo kwishyura wa ½ mu gikombe cy'amahoro, ijya ku mukino aho izahura na AS Kigali.

Ni umukino hashakwaga ikipe isanga AS Kigali ku mukino wa nyuma, dore ko yo ibyayo yabirangije ku wa gatatu isezerera Police FC iyitsinze ibitego 3-2 mu mikino ibiri.

Uyu mukino watangiye saa 15:00 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo watangiye nta kipe ifite impamba, kuko mu mukino ubanza wakiriwe na Rayon Sports warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Mu mukino ubanza abafana batashye bijujutira ko beretswe umukino mubi mu gihe bishyuye amafaranga menshi, kuri uyu munsi APR FC nayo yari yatangaje ko itike ya make ari 10,000 Rwf.

Rayon Sports yaje idafite rutahizamu wayo ukomeye Willy Essomba Onana wavunikiye m mukino ubanza, ndetse APR FC mu kibuga ntihabanjemo Manishimwe Djabel wagaragaye nk'utishimye ubwo yasimbuzwaga ku mukino APR FC iheruka gutsindwa na Kiyovu.

APR FC yatangiye uyu mukino iri hejuru bitandukanye n'uko yatangiye umukino ubanza, ndetse birayihira ibona igitego ku munota wa 10 gusa cyatsinzwe na Nshuti Innocent. 

Ikipe ya APR FC yakomeje kotsa igitutu Rayon Sports byagaragaraga ko yabuze umukinnyi imbere ushobora gutindana umupira akaba yarema uburyo bw'igitego, ariko ku munota wa 40 Rayon Sports ihabwa penariti nyuma y'ikosa Gilbert yakoreye Dindjeke.

Iyi penariti yatewe neza na Muhire Kevin ndetse bituma amakipe yombi ajya kuruhuka ari igitego kimwe kuri kimwe, aho iyo umukino urangira gutyo Rayon Sports yari gukomeza kubera igitego cyo hanze.

Bakiva ku ruhuka ntabwo myugariro wa APR FC Nsabimana Aimable yatumye hashira n'iminota itanu kuko yahise atsinda igitego cya kabiri cya APR FC ubundi iyi kipe yongera kuyobora umukino ndetse ijya mu mwanya mwiza wo kuba yajya ku mukino wa nyuma. 

APR FC yatsinze Rayon Sports ihita ijya ku mukino wa nyuma

Rayon Sports yagerageje kugaruka mu mukino ndetse ku munota wa 84 Ishimwe Kevin wari winjiye mu kibuga asimbuye Prince arekura ishoti umupira ukubita ipoto uvamo.

Nyuma y'iyi minota abakinnyi ba APR FC batangiye gukoresha amayeri yo kurya iminota gake gake aho uwakinirwaga nabi kubyuka byabaga intambara, ndetse APR FC isoza umukino icyuye intsinzi.