"Mu ntangiro z'umwaka naramwihanangirije"-Erik Ten Hag avuga kuri Cristiano Ronaldo

"Mu ntangiro z'umwaka naramwihanangirije"-Erik Ten Hag avuga kuri Cristiano Ronaldo

 Oct 21, 2022 - 10:28

Umuhorandi utoza Manchester United Erik Ten Hag, yatoboye avuga ko yihanangirije Cristiano Ronaldo bityo atari kongera kwihanganira imyitwarire ye.

Cristiano Ronaldo akomeje gukora imyitozo wenyine nka kimwe mu bihano yahawe nyuma yo kugaragaza imyitwarire itarashimishije umutoza we ku mukino baherutse gutsindamo Tottenham ibitego 2-0.

Kuri uyu wa Gatanu ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru gitegura umukino bafitanye na Chelsea kuri uyu wa Gatandatu, Erik Ten Hag yemeje ko Cristiano Ronaldo yanze kujya mu kibuga asimbuye ku mukino uheruka.

Ten Hag yemeje ko Cristiano yanze kujya mu kibuga(Image:EPA)

Ten Hag yavuze ati:"Nyuma ya Rayo Vallecano, namubwiye ko ari ibitihanganirwa. Iyi ni inshuro ya kabiri, hari ingaruka rero.

"Naramwihanangirije ku ntangiriro z'umwaka w'imikino, mubwira ko ubutaha hazaba ingaruka kuko igihe muri hamwe mugomba gukina hamwe, umupira w'amaguru ni umukino w'ikipe hari inshingano ugomba gukora. Kandi ngomba kubiyobora." 

Erik Ten Hag yakomeje avuga ko mu ikipe ariwe ushinzwe kugenzura no gushyira mu bikorwa urwego, umuco n'indangagaciro bikurikizwa mu ikipe.

Avuga ko kandi batazaba bamufite(Ronaldo) ku mukino bazakinamo na Chelsea ndetse ko ari igihombo ku ikipe, ariko yemeza ko imyitwarire n'imitekerereze y'abakinnyi aricyo cya ngombwa ndetse ko umutima bawerekeje ku mukino wa Chelsea.

Erik Ten Hag yabwiye Cristiano Ronaldo gukomeza imyitozo atari kumwe na bagenzi be, ndetse yizera ko ibyo bizamuha igihe cyo kwitekerezaho.

Ten Hag ati:"Bizamuha igihe cyo gutekereza neza, ndetse no ku wundi uwo ariwe wese."

Cristiano Ronaldo ntiyajyanye n'abandi i London (Image:Rex)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Cristiano Ronaldo yagaragaye ku mashusho agera ku kibuga Carrington Manchester United ikoreraho imyitozo, aho yatangiye imyitozo ya wenyine.

Uyu mugabo kandi yaciwe amafaranga angana n'ibihumbi 720 by'amapawundi, akaba asaga umushahara we w'ibyumweru bibiri.