Ralf Rangnick yemeje ko ashobora kwigana Ole Gunnar Solkjaer yasimbuye  muri Manchester United

Ralf Rangnick yemeje ko ashobora kwigana Ole Gunnar Solkjaer yasimbuye muri Manchester United

 Jan 10, 2022 - 04:05

Umutoza wa Manchester United witwa Ralf Rangnick yemeje ko ku mukino afitanye na Aston Villa kuri uyu wa mbere ashobora gukinisha ba myugariro 3 nk'uko byakunze gukorwa na Ole.

Umutoza wa Manchester United Ralf Rangnick yemeje ko kuri uyu wa mbere mu mukino wa FA cup bafitanye na Aston Villa ashobora gukoresha uburyo bwa ba myugariro batatu akava kuri bane asanzwe akinisha.

Manchester United igomba gutsinda Aston Villa ya Steven Gerrard kuri uyu wa mbere kugira ngo ikomeze kugira ikizere cyo kwegukana FA cup dore ko babona ko igikombe cya shampiyona cyo byamaze kwanga.

Umutoza Ole Gunnar Solskjaer yakundaga gukoresha iyo mikinire ya bamyugariro batatu iyo yabaga yahinduye dore ko n'intsinzi ye ya nyuma muri Premier league yayibonye aribo yakoresheje ubwo yatsindaga Tottenham ibitego 3-0 mu kwezi kwa 10 mu 2021.

Rangnick afite abakinnyi batatu bakina mu mutima w'ubwugarizi aribo Victor Linderlof, Rafael Varane na Phil Jones. Aba ashobora kubakinisha bose cyangwa agahitamo babiri.

Kapiteni Harry Maguire we ntaramera neza dore ko n'umukino baheruka gutsindwa na Wolves atawukinnye, naho Eric Bailly we akaba ari kumwe na Ivory Cost mu gikombe cya Afurika.

Ubwo Ralf Rangnick yaganiraga n'urubuga rwa Manchester United yabajijwe ku bijyanye n'amayeri y'umukino arasubiza ati:"Nibyo, ndatekereza ko mu Bwongereza buri kipe igira uburyo bw'imikinire bwayo ndetse ikabugumaho.

"Ariko hari amakipe ahindura akava kuri batatu inyuma akajya kuri bane, cyangwa akava kuri bane inyuma akajya kuri batatu.

"Nk'urugero Bayern Munich cyangwa RB Leipzig yabikoze hamwe na Julian Nagelsmann, n'ubwo bakina bane inyuma bugarira, bagerageza guhinduranya iyi mikinire.

"Ndatekereza ko muri iyi kipe dufite ayo mahitamo abiri. Kugira ngo dukine batatu inyuma, birasaba ko ba myugariro bakina mu mutima w'ubwugarizi benshi muri bo baba bahari. 

"Ndatekereza ko batozwa na Ole Gunnar Solskjaer iyi kipe yabikoze, urugero nk'umukino wa Tottenham, umukino wo hanze wa Atalanta no kuri Manchester City.

"Ndatekereza ko dushobora gukina imikinire ya batatu inyuma, ayo ni amahitamo kuri twe, ariko nk'uko nabivuze biterwa n'abakinnyi bahari n'uko ikipe iri gukina."

Manchester United ifite ikibazo cya ba myugariro(Image:Telegraph)

Ralf Rangnick ashobora guhindura uburyo bw'imikinire(Net-photo)