Bidasubirwaho umunyabigwi  wa Liverpool Steven Gerrard abaye umutoza wa Aston Villa

Bidasubirwaho umunyabigwi wa Liverpool Steven Gerrard abaye umutoza wa Aston Villa

 Nov 11, 2021 - 07:54

Umunyabigwi wa Liverpool Steven ubu ni umutoza mukuru muri Aston Villa.

Kapiteni w’ibihe byose wa Liverpool Steven Gerrard usanzwe yarihariye ibikombe muri Scotland mu ikipe ya Rangers Fc yamaze kugaruka  muri Premier League nyuma yo kuba umukinnyi udasanzwe.

Nyuma yuko Aston Villa yirukanye umutoza wayo mukuru Dean Smith yahise ijya mu biganiro byo kuzana Steven Gerrard.

Ni ibiganiro byamaze kurangira akaba yemeye gutoza Aston Villa imyaka ibiri n’igice  akaba amaze gutangazwa  ku mugaragaro nkuko tubikesha ikinyamakuru cyo mu bwongereza Sky Sports.

Steven Gerrard wabaye umukinnyi ukomeye wa Liverpool ndetse akanakinira ikipe y’igihugu y’ubwongereza (Three Lions) yamaze  kugaruka muri Premier League aho yamaze kuba umutoza muri Aston Villa ikipe iri muzifite abafana benshi muri English Premier League.