Umubiri wa Kylian Mbappe uri I Paris naho umutima we urabarizwa muri Real Madrid

Umubiri wa Kylian Mbappe uri I Paris naho umutima we urabarizwa muri Real Madrid

 May 16, 2022 - 07:30

Kylian Mbappe yatangaje ko mu minsi ya vuba azatangaza ikemezo yafashe ku hazaza he, bikamenyekana niba ajya muri Real Madrid cyangwa aguma i Paris.

Mu gihe iminsi y'amasezerano ya Kylian Mbappe muri PSG iri kugenda igana ku musozo, abakunzi ba ruhago benshi bafite amatsiko yo kumenya ikipe uyu mufaransa azakinira mu mwaka utaha w'imikino.

Uyu musore w'imyaka 23 yatangaje ko mu minsi mike iri imbere azatangaza ahazaza he ubundi abantu bakava mu rujijo. Ibi yabitangarije mu birori byo gutanga ibihembo bya UNFP nyuma y'uko yari amaze guhabwa igihembo cya gatatu kikurikiranya nk'umukinnyi w'umwaka muri Ligue 1.

Mbappe yabaye umukinnyi w'umwaka muri Ligue 1 ku nshuro ya gatatu yikurikiranya(Image:Getty)

Mbappe yagize ati:"Nzatangaza umwanzuro ku hazaza hange mbere y'uko njya mu ikipe y'igihugu y'Ubufaransa muri Kamena. Ni ikibazo cy'iminsi gusa bikajya ku mugaragaro."

Yongeyeho ati:"Umwanzuro wange uzamenywa vuba aha, bisa n'ibyarangiye. Umwanzuro wange warafashwe, yego, bisa n'ibyarangiye."

Mu mpeshyi ishize Kylian Mbappe yabwiye PSG ko yifuza kujya muri Real Madrid ndetse Real Madrid izana miliyoni 200 z'amayelo ariko PSG yanga kumugurisha.

Kuva icyo gihe byitezwe ko mu mpera z'uyu mwaka w'imikino ubwo amasezerano ya Mbappe azaba arangiye muri PSG nawe azahita yerekeza muri Real Madrid, ariko hari andi makuru agenda ava mu Bufaransa avuga ko Mbappe ashobora gusinya amasezerano mashya y'imyaka ibiri muri PSG.