Umutoza mushya wa Manchester United Ralf Rangnick arazana amategeko akakaye

Umutoza mushya wa Manchester United Ralf Rangnick arazana amategeko akakaye

 Nov 25, 2021 - 18:55

Ikipe ya Manchester United igiye gutozwa na Ralf Rangnick kugeza mu mpeshyi.

Ubwo Ralf Rangnick azaba ageze muri iyi kipe byitezwe ko azazana amabwiriza agomba gukurikizwa muri iyi kipe kugira ngo ibashe kongera kugaruka ku ruhando yahozeho.

Ralf Rangnick ubu yamaze kumvikana na Manchester United ko agiye kuyibera umutoza kugeza mu mpeshyi ya 2022 asimbuye Ole Gunnar Solskjaer.

Ralf Rangnick yumvikanye na Manchester United(Image:Le Grove)

Ikipe ya Manchester United ubu ni iya karindwi muri shampiyona y'Ubwongereza ikaba izanye uyu mugabo ngo ayifashe gukora neza muri uyu mwaka ndetse akaba agomba gushyiraho amabwiriza mashya kugira ngo abashe kubigeraho.

Uyu mugabo wahoze atoza RB Leipzig yasobanuye ko umunsi ku munsi yagiye aba umugabo ugendera ku mategeko.

Ralf Rangnick yagize ati:"Navuga ko naje kugenda mba umutoza utajenjetse."

"Nize ko amakosa menshi ava mu gutwarwa n'amarangamutima cyane mu mikino, ugasanga biraterwa n'uko washimishijwe cyane n'ukuntu ikipe yawe iri kwitwara cyangwa se kuko byakubabaje."

"Ni ngombwa cyane ko wakwifata ukareba umukino neza, ukagenzura neza uko umukino uri kugenda ukaba wanareba icyo ushobora kuba wahindura."

"Ibyo nanyuzemo kandi byanyigishije ko abakinnyi baba bakeneye gushyirirwaho amabwiriza. Ariko ntibihagije gusa kubabwira icyo batagomba gukora n'icyo bagomba gukora."

Ralf Rangnick ugiye gutoza Manchester United(Image:The independent)

"Ugomba kubemeza neza ko kubahiriza ayo mategeko aribo bizagirira akamaro cyane."

"Ikigare kiba gikomeye kurenza igitutu cy'umutoza. Amabwiriza aba agomba gushyirwaho n'umutoza.Uba ugomba gushyira mu bikorwa ibyo wigisha buri munsi."

Byitezwe ko uyu ari umugabo ugiye gushyiraho amategeko n'amabwiriza azakurikizwa n'abakinnyi cyane kugira ngo iyi kipe ibashe gukora neza.

 Ralf Rangnick ni umugabo w'igitsure(Net-photo)

Ralf Rangnick ntazatoza umukino Manchester United ifitanye na Chelsea kuko Manchester United ikiri kuganira na Lokomotiv Moscow ku bijyanye n'amasezerano y'uyu mugabo.

Byitezwe cyane ko umukino we wa mbere ushobora kuba umukino uzakurikiraho bazakina na Arsenal ku wa kane utaha.