APR FC yabonye amanota atatu bigoranye ikomeza kotsa igitutu Kiyovu Sports

APR FC yabonye amanota atatu bigoranye ikomeza kotsa igitutu Kiyovu Sports

 Mar 20, 2022 - 12:27

Ikipe ya APR FC yabashije kubona amanota atatu ku munsi wa 22 wa shampiyona, yongera kwegera Kiyovu Sports yari yayishyizemo intera.

Ni imikino itandatu y'umunsi wa 22 wa shampiyona ya Primus National League yakomezaga kuri iki cyumweru, mu gihe indi mikino ibiri yabaye ku wa gatandatu.

Umukino wari utegerejwe na benshi wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo aho APR FC yari yakiriye ikipe ya Rutsiro FC. Mu mukino ubanza APR FC yatsinze Rutsiro FC ibitego bibiri ku busa, ariko mu minota ya nyuma Rutsiro ibona penariti ebyiri irazihusha.

Byumvikane ko yari ikipe yo kwitondera mu gihe APR FC yari ibizi neza ko hagati yayo na Kiyovu Sports hamaze kujyamo ikinyuranyo cy'amanota atanu yose nyuma y'uko Kiyovu itsinze Rayon Sports.

Ni umukino APR FC yatangiye yiharira umupira nk'uko byari byitezwe ariko Rutsiro yawufata igahita izamuka mu izamu byaje no kuvamo ko ku munota wa gatanu gusa Watanga Shukuru Jules wa Rutsiro FC yarekuyemo umupira ugakubita ipoto ukavamo.

Nyuma y'aha APR FC yakomeje kwiharira umupira ishaka igitego ariko bikomeza kuba iyanga ndetse igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa, habuze ikipe ivumba indi igitego.

Mu gice cya kabiri APR FC yakomeje gukora impinduka ndetse irushaho kongera imbaraga mu kwataka iza kubona igitego ku munota wa 74' gutsinzwe na Mugunga Yves ku mupira wari uhinduwe na Ombolenga Fitina.

Ku munota wa 78 Mumbere yahise ashaka kwishyura icyo gitego aho yabonye uburyo agashyira umupira mu izamu n'umuzamu Ishimwe jean Pierre yasohotse, ariko Niyomugabo Claude awukuramo utararenga umurongo.

APR FC yakomeje gushaka igitego, na Rutsiro FC ikanyuzamo ikataka ariko amakipe yombi asoza umukino ari igitego kimwe cya APR FC ku busa bwa Rutsiro FC.

Indi mikino yabaye:

Bugesera 3-1 Marines

Espoir FC 1-0 Gasogi United

Etincelles 1-2 Gorilla FC

Gicumbi FC 1-1 Police FC

Musanze FC 1-1 AS Kigali

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga

Abakinnyi Rutsiro FC yabanje mu kibuga

Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze