Manchester United irasesa amasezerano na Cristiano Ronaldo

Manchester United irasesa amasezerano na Cristiano Ronaldo

 Nov 15, 2022 - 10:02

Ikipe ya Manchester United yiteguye gusesa amasezerano na Cristiano Ronaldo nyuma y'ibyo uyu munya-Portugal yavuze byateje impagarara.

Ibi bije nyuma y'ikiganiro Cristiano Ronaldo aherutse kugirana n'umunyamakuru Piers Morgan, aho yatangaje ko atubaha umutoza we kuko nawe atamwubaha ndetse akananenga cyane ubuyobozi bw'ikipe.

Rio Ferdinand wakiniye Manchester United avuga ko gusesa amasezerano aricyo Cristiano Ronaldo yifuza, ndetse anabona ko Manchester United nayo izabimukorera.

Ikiganiro Ronaldo yahaye Piers Morgan kiri korikoroza(Net-photo)

Ferdinand yagize ati:"Nta kuntu wakwiregura kuri Cristiano Ronaldo. Nta nzira ihari yo kubigarura, sintekereza ko ikipe izamugarura kandi sintekereza ko nawe ashaka kugaruka.

"Ndabizi ko ibi byakozwe ku bw'impamvu kandi iyo ni kuva mu ikipe."

Ferdinand wanakinanye na Cristiano Ronaldo muri Manchester United, yemeza atazuyaje ko ibyo Ronaldo yavuze byatumye nuwashaka ko aguma mu ikipe ubu atabikora. Ibi avuga ko biterwa n'uko yandagaje ikipe ndetse bikaba bigoye ko yasubira gutozwa n'umutoza avuga ko atubaha.

Cristiano Ronaldo akomeje imyitozo n'ikipe ye y'igihugu ya Portugal muri Qatar aho bakomeje kwitegura imikino y'Igikombe cy'isi. Uyu mugabo utaragaragaye mu mikino ibiri iheruka ya Manchester United bivugwa ko ari uburwayi, ashobora kutazongera gukinira iyi kipe undi mukino.

Kuri uyu wa Mbere nibwo umutoza Erik Ten Hag yahuye n'abayobozi ba Manchester United, ndetse ikinyamakuru ESPN kivuga ko yababwiye ko atifuza kongera kubona Ronaldo mu ikipe ye.

Ten Hag ntiyifuza gukomezanya na Ronaldo (Image:Reuters)

Mu gihe Manchester United yahitamo gusesa amasezerano, hari amwe mu makipe avugwa ashobora kujyamo. Hari Chelsea y'umuherwa Toddy Boehly bivugwa ko amukunda ariko umutoza Graham Potter akaba ari kubirwanya.

Indi kipe ni Sporting CP yamureze akaba ariyo yavuyemo ajya muri Manchester United, ndetse hari n'amakipe yo muri Asia na Leta zunze ubumwe za America.