Tour du Rwanda yakomeje kugora Abanyarwanda

Tour du Rwanda yakomeje kugora Abanyarwanda

 Feb 20, 2022 - 10:49

Geniez Alexandre ukinira Total Energies yo mu Bufaransa, yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda akoreshe iminota 4 n'amasegonda 41 n'ibyijana 65, mu gihe umunyarwanda uri hafi ari uwa 25.

Kuri iki cyumweru, nibwo Tour du Rwanda ku nshuro ya 14 yatangiye aho izamara igihe kigera ku cyumweru abasiganwa bazenguruka ibice bitandukanye by'igihugu.

Kuri iki cyumweru nibwo agace ka mbere kakinwaga hakinwa intera ya kirometero zigera kuri enye. Ni mu gihe  abasiganwa bazengurukaga mu bice bya Remera, Kimironko bakagaruka kuri Arena, ariko bakabikora bacunganwa n'igihe.

Geniez Alexandre ukinira Total Energies niwe wegukanye aka gace, nyuma yo gukoresha iminota micye igera kuri ine n'amasegonda 41 n'ibyijana 65.

Hestrepo Valencia yabaye uwa kabiri akoresheje iminota 4 n'amasegonda 47. Umunyarwanda waje hafi ni Uhiriwe Byiza Renus, wabaye uwa 25 akoresheje iminota 5 n'isegonda rimwe.

Imyaka ibaye itatu nta munyarwanda utwara Tour du Rwanda kuko yagiye kuri 2.1 ivuye kuri 2.2.

Kuri uyu wa mbere, abasiganwa barakina agace ka kabiri aho bazava Kigali berekeza i Burasirazuba bw'u Rwanda mu Karere ka Rwamagana.

Geniez Alexandre yegukanye agace ka mbere ka  Tour du Rwanda.

Urutonde rwa Tour du Rwanda 2022.