Shampiyona ya Primus National league imaze igihe ihagaritswe igiye gusubukurwa. Amakuru ahari aravuga ko kuri uyu munsi gahunda y'uko imikino ipange ishobora gusohoka.
Amabwiriza ahari agena ko mbere amakipe yipimisha Covid-19 mbere yo gutangira imyitozo. Ni muri urwo rwego kuri iki cyumweru APR FC yapimishije abakinnyi bayo n'abakozi muri rusange mbere yo kujya mu mwiherero.
Bikaba biteganyijwe ko ikipe y’ingabo z’igihugu igomba gutangira umwiherero kuri uyu wa Mbere nyuma yo kubona ibisubizo by’ibipimo byafashwe ikaba irahita ikora imyitozo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ntagihindutse.
Shampiyona yasubitswe ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa kabiri aho yari ifite imikino ibiri y’ibirarane itari yarakinnye ubwo yari iri gukina imikino nyafurika.










