Paris Saint-Germain yagarukanye imbaraga zikomeye mu kibazo cya Kylian Mbappe

Paris Saint-Germain yagarukanye imbaraga zikomeye mu kibazo cya Kylian Mbappe

 Jan 15, 2022 - 07:49

Amasezerano ya Kylian Mbappe muri PSG ararangira mu mpeshyi y'uyu mwaka, ariko iyi kipe ntirava ku izima ishaka ko ayigumamo.

Nyuma y'uko Kylian Mbappe yashatse kujya muri Real Madrid mu mpeshyi ishize ariko PSG ikanga kumugurisha, uyu musore byitezwe ko azagendera ubuntu mu mpeshyi ya 2022 ubwo umwaka w'imikino uzaba urangiye.

Gusa ikipe ya Paris Saint-Germain ntirava ku izima ngo yemere ko uyu musore azagendera ubuntu kuko ihora igerageza kumwemeza ko akwiye kongera amasezerano akayigumamo.

Iyi kipe y'abanyamujyi ba Paris yongeye kugerageza amahirwe ku nshuro bivugwa ko ari iya nyuma kuri uyu musore ukiri muto ariko bigaragara ko afite ahazaza heza cyane mu mupira w'amaguru w'isi muri rusange nyuma y'ikiragano cya Lionel Messi na Cristiano Ronaldo.

Kylian Mbappe byagiye bivugwa ko yagiye ahakanira PSG inshuro nyinshi yageragezaga kumwumvisha ko akwiye kuguma i Parc des princes ariko we ibitekerezo bye byibereye i Santiago Bernabeu dore ko atihishira ko ari umufana ukomeye wa Real Madrid.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Telefoot, iravuga ko ubu Nasser Al-Khelaifi noneho yazanye ubusabe bwe ku ruhande rwa Kylian Mbappe aho asabwa gusinya amasezerano y'imyaka ibiri.

Gusa ku rundi ruhande bikomeza kuvugwa ko Real Madrid nayo itigeze ihindura aho ihagaze ahubwo ko irindiriye ko amasezerano arangira ubundi ikakira uyu Mufaransa.

Iki Kinyamakuru cya Telefoot kandi gitangaza ko PSG yamenyesheje Mbappe n'abamuhagarariye iby'ubu busabe ariko uruhande rwa Mbappe rukavuga ko nta mwanzuro bazafata mpaka mu kwezi kwa Gatandatu kwa 2022 kuko ubu ibitekerezo yabishyize ku mikino iri imbere.

Gusa ibi bimeze nk'umutego kuko muri uko kwezi amasezerano ya Mbappe azaba yarangiye, bivuze ko azaba yasinyira ikipe ishaka nk'uko n'ubu yemerewe kuganira n'ikipe yose ashaka kuko yamaze kugera mu mezi atandatu ya nyuma ku masezerano ye.

Amasezerano ya Mbappe ari kugana ku musozo(Net-photo)

Byitezwe ko Mbappe azerekeza muri Real Madrid(Net-photo)