Robert Lewandowski yavuze amagambo akarishye kuri Lionel Messi wamusabiye Ballon d'or

Robert Lewandowski yavuze amagambo akarishye kuri Lionel Messi wamusabiye Ballon d'or

 Dec 7, 2021 - 11:23

Robert Lewandowski yagize icyo avuga ku magambo Lionel Messi yatangaje nyuma yo guhabwa Ballon d'or ya 2021.

Nyuma yo guhabwa Ballon d'or ya 2021, Lionel Messi yatangaje amagambo yumvikanisha ko yababajwe no kuba Lewandowski atarahawe Ballon d'or ya 2020.Gusa bigaragara ko ibyavuzwe na Messi Lewandowski atabyakiriye neza.

Lionel Messi aherutse guhabwa Ballon d'or itaravuzweho rumwe.Ndetse yaje ikurikira iya 2020 itaratanzwe ariko abenshi bakemeza ko Robert Lewandowski yari kuyihabwa.

Ariko usibye Ballon d'or ya 2020, na Ballon d'or ya 2021 hari abemeza ko Robert Lewandowski yari kuyihabwa.

Messi amaze guhabwa iyi Ballon d'or yavuze ko ntawe utemera ko Lewandowski yari guhabwa Ballon d'or ya 2020.Ndetse Messi yasabye abayitanga ko bazareba uko babigenza ariko Lewandowski akayihabwa.

Abatanga Ballon d'or basubije Lionel Messi wasabye ko yahabwa Lewandowski

Gusa bigaragara ko Robert Lewandowski yabifashe nko kwiyerurutsa dore ko avuga ko atitaye kuri iyo Ballon d'or atahawe.

Robert Lewandowski ashimangira ko guhabwa icyo gihembo atahawe nk'uko byasabwe na Messi atabyitayeho.

Nyuma yo guhabwa Ballon d'or ya 2021, Lionel Messi yagize ati:"Ndashaka kubwira Lewandowski kandi ko binteye ishema guhangana nawe.Ndatekereza ko ukwiye Ballon d'or."

"Buri wese yemera ko umwaka ushize wari kuyihabwa.Ndetse ndatekereza ko France Football ikwiye kuguha Ballon d'or ukwiye."

"Warayitsindiye umwaka ushize, ubwo rero ndatekereza ko France Football yayiguha ukayitwara mu rugo kuko yari iyawe."

Robert Lewandowski aganira na Kanale Sportowym muri Marca yagize icyo avuga kuri ayo magambo ya Lionel Messi.

Lewandowski yagize ati:"Nakabyishimiye iyaba ari amagambo avuye ku mutima ndetse ari ukuri kuva ku mukinnyi ukomeye bitari amagambo arimo ubusa."

Lewandowski kandi yavuze kuri Ballon d'or ya 2021 yabuze, ati:"Numvise mfite agahinda.Sinabihakana."

"Sinavuga ko nari nishimye.Kuba hafi yo gutsinda, guhatana na Messi, birumvikana nubaha uko akina ndetse n'ibyo yagezeho."

Kuva umwaka w'imikino wa 2019-2020 watangira kugeza ubu,Robert Lewandowski amaze gutsinda ibitego 108 mu mikino 130 amaze gukina.

Nyuma y'uko Lionel Messi avuze aya magambo, Pascal Fere ushinzwe ibikorwa bya Ballon d'or yatangaje ko ari igitekerezo cyakwigwaho hagakurikizwa uko Ballon d'or isanzwe itangwa, Lewandowski akaba yayihabwa.

Lionel Messi yasabiye Robert Lewandowski guhabwa Ballon d'or ya 2020(Image:Independent)

Amagambo ya Messi, Lewandowski yayafashe nko kwiyerurutsa(Image:Marca)