Ibya Sergio kun Aguero muri FC Barcelona bisojwe n'inkuru ibabaje

Ibya Sergio kun Aguero muri FC Barcelona bisojwe n'inkuru ibabaje

 Dec 13, 2021 - 09:23

Amakuru ava muri Espagne aravuga ko kuri uyu wa Gatatu aribwo Aguero aratangaza ko asezeye umupira w'amaguru kubera indwara y'umutima.

Ibinyamakuru byo muri Espagne byakuruye amakuru bitangaza ko kuri uyu wa Gatatu aribwo rutahizamu Sergio kun Aguero aratangaza ko asezeye umupira w'amaguru ku mugaragaro.

Ikinyamakuru kitwa El Pedriodico cyatangaje ko FC Barcelona yakoze imyiteguro neza ko kuri uyu wa Gatatu aribwo SergioAguero azafata ijambo akavuga ko asezeye kuri ruhago.

Nyuma y'amasuzumwa yagiye akorwa, ubu biremezwa ko Aguero yasanze nta yandi mahitamo afite usibye kumanika inkweto kubera ikibazo cy'umutima cyitamwemerera gukina ku rwego rwo hejuru.

El Pedriodico yatangaje ko imyiteguro yarangiye ndetse ko Aguero azasezera nyuma y'umukino Barcelona izakina na Boca Junior mu gikombe cyitiriwe Maradona kizabera muri Saudi Arabia.

Uyu mukino wa gishuti uzakinwa mu rwego rwo guha icyubahiro Nyakwigendera Diego Maradona akaba na Sogokuru w'umuhungu wa Sergio Aguero.

Uyu Maradona yitabye Imana tariki 25,Ugushyingo 2020 azize indwara yo kunanirwa k'umutima.

Muri uyu mukino kandi biteganyijwe ko Dani Alves nawe azakina umukino we wa mbere muri FC Barcelona kuva yagaruka muri iyi kipe.

Sergio kun Aguero yagize ikibazo cy'umutima ku mukino FC Barcelona yahuragamo na Alaves ahita ajyanwa mu bitaro. Yakomeje gukorerwa ibizami ngo harebwe ko yagaruka ariko biravugwa ko byanze.

Sergio Aguero agiye gusezera umupira w'amaguru(Image:Marca)