RPL:Mukura yasubijwe sitade yatsindiye mu rugo bwa mbere

RPL:Mukura yasubijwe sitade yatsindiye mu rugo bwa mbere

 Nov 12, 2022 - 13:27

Ku munsi wa munani wa shampiyona y'u Rwanda, Mukura Victory Sports yatsinze Rutsiro.

Wari umukino wabereye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye Mukura Victory Sports yari isanzwe yakiriraho imikino yayo, ariko niwo mukino wa mbere ikiniyeho nyuma y'uko iyi sitade ivuguruwe.

Abakinnyi Mukura yabanje mu kibuga

Rutsiro yari iherutse gukanga abakunzi ba ruhago mu Rwanda nyuma y'uko yishyuye Kiyovu Sports mu minota 20 gusa, bikaba byarabaye mu mukino w'umunsi wa karindwi wa shampiyona.

Mukura nayo yari itaratsindira umukino n'umwe mu rugo muri uyu mwaka w'imikino  kuko yahatsindiwe na Gorilla FC, Kiyovu Sports na AS Kigali, bikaba byakomezaga uyu mukino kuko Mukura yshakaga gutaha Sitade mpuzamahanga ya Huye n'intsinzi.

Abakinnyi Rutsiro FC yabanje mu kibuga

Mukura yabonye igitego cya mbere ku munota wa 17 gitsinzwe na Djibrine Akuki, ndetse uyu muhungu yongera kurekura ishoti riremereye ku munota wa 61 atsinda igitego cya kabiri cya Mukura Victory Sports.

Mukura yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 84 kuri kufula yatewe neza na Iracyadukunda Elie Tatou, ndetse umukino usozwa ari ibitego bitatu bya Mukura ku busa bwa Rutsiro FC.

Indi mikino yabaye kuri uyu munsi wa munani wa shampiyona; Rwamagana yatsinze Marine 1-0, Bugesera inganya na Espoir FC 1-1, Etincelles itsinda Musanze FC 3-2, naho Gasogi United itsindwa na Gorilla FC 2-3.

Undi mukino uteganyijwe uyu munsi ni ikipe ya Police FC yakira AS Kigali saa 18:30 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.