Robert Lewandowski yisubiyeho ku magambo ashaririye yavuze kuri Lionel Messi

Robert Lewandowski yisubiyeho ku magambo ashaririye yavuze kuri Lionel Messi

 Dec 22, 2021 - 04:22

Nyuma yo gutangaza ko Lionel Messi yavuze ubusa, Lewandowski noneho yatangaje ko amagambo ya Lionel Messi yamukoze ku mutima.

Robert Lewandowski afatwa nk'uwari ukwiye guhabwa Ballon d'or yo mu 2020, ariko hari n'ababona ko na Ballon d'or ya 2021 yari ayikwiye ariko igahabwa Lionel Messi nk'uko byumvikana mu bitekerezo bya benshi.

Nyuma yo guhabwa iyi Ballon d'or ya 2021, Lionel Messi yafashe ijambo yishimira icyi gihembo ariko avuga n'andi magambo akomeye ku bijyanye na Ballon d'or ya Robert Lewandowski.

Lionel Messi yavuze ko Robert Lewandowski yagakwiye kuba afite byibuze Ballon d'or imwe kubera ibikorwa yakoze muri ruhago.

Messi yagize ati:"Ndagira ngo mvuge kuri Robert Lewandowski, ni iby'agaciro gakomeye guhatana nawe. Buri wese arabizi ndetse turemeranya ko wari guhabwa icyi gihembo mu mwaka ushize.

"Ndatecyereza ko France Football ikwiye kuguha Ballon d'or yawe ya 2020, urayikwiye bakwiye kuyiguha." 

Messi yakomeje ati:"Ndatekereza ko Robert Lewandowski yagize umwaka mwiza. Umwaka ku wundi yagendaga arushaho kwerekana ukuntu ari umwataka mwiza mu bushobozi bwe bwo gutsinda ibitego.

Nyuma yo kuvuga aya magambo Robert Lewandowski we ntiyabifashe neza dore ko yari afite n'agahinda ko kubura Ballon d'or mu myaka ye yakozemo neza kurenza indi.

Uyu mugabo nyuma yagize icyo avuga kuri aya magambo ya Lionel Messi ariko akoresha imvugo ikakaye yatunguye abakunzi ba ruhago ku isi.

Robert Lewandowski aganira na Kanale Sportowym muri Marca yagize icyo avuga kuri ayo magambo ya Lionel Messi.

Lewandowski yagize ati:"Nakabyishimiye iyaba ari amagambo avuye ku mutima ndetse ari ukuri kuva ku mukinnyi ukomeye bitari amagambo arimo ubusa."

Lewandowski kandi yavuze kuri Ballon d'or ya 2021 yabuze, ati:"Numvise mfite agahinda.Sinabihakana."

"Sinavuga ko nari nishimye.Kuba hafi yo gutsinda, guhatana na Messi, birumvikana nubaha uko akina ndetse n'ibyo yagezeho."

Gusa nyuma na none Lewandowski yagerageje kwigarura avuga ko atari ibyo yashakaga kuvuga kuko abenshi bumvagamo gusuzugura Messi avuga ko yavuze ubusa.

Robert Lewandowski aherutse kuganira n'ikinyamakuru Bild cyo mu Budage, kuri iyi nshuro noneho yavuze ko amagambo ya Lionel Messi yamukoze ku mutima.

Lewandowski yagize ati:"Amagambo Messi yamvuzeho(kuri Ballon d'or) mu by'ukuri yankoze ku mutima.

"Ntiyari amagambo arimo ubusa ahubwo yari cyimwe mu bihe byiza nagize.

"Nge nawe twavuganye amagambo macye cyane kuko icyinya-espagne cyange atari cyiza bihagije. Navuganye na Kylian Mbappe mu cyongereza asobanurira Messi. Ryari ijoro ridasanzwe."

Lewandowski kandi yagize icyo avuga ku kuba yazatwara Ballon d'or mu myaka iri imbere mbere yo gusaza gukina.

Yagize ati:"Birasaba ibintu bicye, buri kintu cyikajya mu mwanya wacyo. Icyo navuga ni uko nzakomeza gukora akazi kange kandi nkakora neza cyane kurushaho."

Robert Lewandowski mu birori bya Ballon d'or 2021(Image:The independent)

Lionel Messi asabira Lewandowski Ballon d'or(Image:The mirror)