Amavubi U23 yananiwe kwikiza Mali i Huye

Amavubi U23 yananiwe kwikiza Mali i Huye

 Oct 22, 2022 - 12:52

U Rwanda rw'abatarengeje imyaka 23 rwanganyije na Mali

Ni umukino ubanza mu kiciro cya kabiri mu rugendo rwo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika cy'abatarengeje imyaka 23 kizabera muri Maroc, u Rwanda rukaba rukaba rwarageze muri iki kiciro nyuma yo gukuramo Libya.

Ikipe y'igihugu ya Mali y'abatarengeje imyaka 23 yo ntiyigeze ikina mu ijonjora ry'ibanze, kuko iri mu bihugu bifite amanota meza mu mikino y'abato kuko bakunze kwitwara neza.

Abakinnyi b'u Rwanda babanje mu kibuga

Hakizimana Adolphe, Nsengiyumva Samuel, Niyigena Clemen, Nshimiyimana Yunusu, Nyamurangwa Moses, Ishimwe jean Rene, Rutonesha Hesbon, Ishimwe Anicet, Kamanzi Aschraf, Hakim Hamissi na Mugisha Desire.

Abakinnyi ba Mali babanje mu kibuga

Lassine Diarra, Yoro Mamadou Diaby, Lassine Soumaoro, Fady Sidiki Coulibaly, Kalifa Traore, Amady Camara, Thiemoko Diarra, Ibrahima Camara, Nankoma Keita na Ahmed Diomande.

Umukino watangiye amakipe yombi abigenza gake gake ari nako agenda yigana, iminota uko izamuka ni nako ku mpande zombi bagiye bazamura umuvuduko bakiniraho.

Nyuma yo kugenda bahusha uburyo butandukanye ku mpande zombi, Mali yabonye igitego ku munota wa 40 gitsinzwe na Ahmed Diomande wakinaga inyuma iburyo ku ishoti rikomeye yatereye kure ariko umuzamu Hakizimana Adolphe akananirwa kuwufata.

Nyuma y'iminota ibiri gusa mu gihe Mali yari ikirimo yishimira igitego, myugariro Fady Sidiki Coulibaly yahereje umupira umuzamu we Lassine Diarra ananirwa kuwufunga uhita ujya mu izamu, maze Amavubi aba abonye igitego cyayo cya mbere banganya 1-1.

Igice cya mbere cyarangiye uko, mazv mu gice cya kabiri umutoza Yves Rwasamanzi ahita akora impinduka azana Nyarugabo Moise na Rudasingwa Prince, akuramo Hamissi Hakim na Mugisha Desire.

Amakipe yombi yakomeje kwatakana ngo arebe ko yabona igitego cya kabiri ariko, guhusha gukomeza kuba kwinshi ku mpande zombi umukino urangira ari igitego kimwe kuri kimwe.

Umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira ukaba uzabera muri Mali, ukaba ari nawo uzerekana ikipe igomba gukomeza mu kiciro gikurikiyeho.

U Rwanda ruzajya gushakira itike muri Mali