Kera kabaye Nishimwe Blaise yavuze ku byavuzwe ko yashutswe na APR FC

Kera kabaye Nishimwe Blaise yavuze ku byavuzwe ko yashutswe na APR FC

 Feb 1, 2022 - 12:36

Mu minsi ishize byavuzwe ko APR FC yaba yarashutse Nishimwe Blaise ukinira Rayon Sports ngo asese amasezerano ubundi ayerekezemo, ariko uyu musore yabihakanye.

Nishimwe Blaise ni rimwe mu mazina yagarutsweho cyane muri ruhago y'u Rwanda mu mwaka ushize wa 2021 aho byavugwaga ko ashaka kuva muri Rayon Sports akerekeza muri APR FC.

Ibya Nishimwe Blaise byagarutsweho cyane guhera tariki ya 15 Nyakanga 2021, ubwo uyu musore yandikiye Rayon Sports ayisaba ko bakwicara bakavugurura amasezerano ye bitewe n’uko hari igice kitubahirijwe muri yo, ingingo yayo ya 6 yavugaga ko agomba kuba yabonye amafaranga yaguzwe bitarenze mu mezi 3 ariko ntibyakozwe.

Nyuma y'ibi, uyu musore yumvikanye asaba Rayon Sports ko basesa amasezerano. Abakunzi ba ruhago benshi batangiye gushyira mu majwi ikipe ya APR FC bavuga ko ariyo yamugiye mu matwi kugira ngo atandukane a Rayon Sports maze ihite imusinyisha.

Nishimwe Blaise aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko ibyo atari byo kuko yari afite amasezerano ya Rayon Sports, ibyo yakoraga byari mu nyungu ze.

Blaise yagize ati:"ukuri ni uko APR FC irengana, ntabwo navuga ngo APR FC yaranshutse kuko ntabwo yanshuka mfite amasezerano, hari ibyo navuganye na Rayon Sports yagombaga gukora ikabishyira mu bikorwa tukarangizanya nkaguma ndi umukinnyi wa Rayon Sports, ni nako byagenze."

Yakomeje avuga ko nta kipe n’imwe bigeze bavugana muri iriya minsi, we yashakaga ko ikibazo cye gikemuka kandi kikaba cyaracyemutse.

Muri Nzeri 2020 nibwo Rayon Sports yasinyishije Nishimwe Blaise amasezerano y’imyaka 3 avuye mu ikipe ya Marines FC, ndetse akaba ari n'umukinnyi watangiye kwitabazwa mu ikipe y'igihugu Amavubi.

Nishimwe Blaise yahakanye ibivugwa ko yashutswe na APR FC(Image:Kigali Today)

Nishimwe Blaise yatangiye kwitabazwa mu ikipe y'igihugu(Net-photo)