Tour du Rwanda: Etape Kigali-Rubavu irakomeje, abanyarwanda bongereye imbaraga

Tour du Rwanda: Etape Kigali-Rubavu irakomeje, abanyarwanda bongereye imbaraga

 Feb 22, 2022 - 06:02

Agace ka gatatu ka Tour du Rwanda karakomeje aho abasiganwa bari mu nzira bava Kigali berekeza Rubavu.

Kuri uyu wa kabiri tariki 22 Mutarama 2022, hari gukinwa agace ka gatatu ka Tour du Rwanda aho abasiganwa bari kuva Kigali berekeza mu karere ka Rwamagana.

Uko inzira yose iteye, aho aba basiganwa baraca:MIC BUILDING – COLLEGE APACOPE - YAMAHA JUNCTION - TRAFFIC POLICE QH – NYABUGOGO- GITI CYINYONI - DIRECTION
SHYORONGI - SHYORONGI – KU KIRENGE- RURINDO – NYIRANGARAMA- GAKENKE – BURANGA - MUSANZE – BIGOGWE – MUKAMIRA
– RUBAVU -DIRECTION BRALIRWA - FINISH BRASSERIES GISENYI.

Ni agace aho baraza kugenda ibirometero 155.9 muri Rusange muri iyo mihanda yose kuva Kigali kugeza aho barasoreza mu karere ka Rubavu.

Abasiganwa bahagurutse i Kigali ku isaha ya saa 8:00, bikaba biteganyijwe ko uwa mbere arasoza ku isaha ya saa 12:10 hakamenyekana uwegukanye aka gace.

Ku isaha ya saa 9:50 abasiganwa bari bageze mu Gakenye ku musozi wa Buranga. Abanyarwanda bashyizemo imbaraga zigaragara, dore ko Mugisha Moise yatwaye sprint ya mbere iri kuri Nyirangarama.

Kuri iyi saha igikundi cyiyoboye cyirimo abakinnyi bane barimo Goldstein Omer, Laurance Axel na Stockman Michel, ndetse aba bagabo bakaba basiga igikundi kibakurikiye amasegonda 27.

Abasiganwa bamaze kugenda ibirometero 54 mu birometero 155.9 barakora muri aka gace kose.

Abasore babiri bakinira ikipe ya Total energies yo mu Bufaransa nibo begukanye uduce tubiri twa mbere. Agace ka mbere kegukanwe na Goniez Alexandre akaba ari nawe ucyambaye umwenda w'umuhondo, naho agace ka kabiri kegukanwe na Sandy Dijardin bakinana.

Guma kuri The choice live, ukomeze kumenya uko isiganwa rikomeje kugenda umunota ku wundi kugeza risojwe.

Abasiganwa bari mu nzira bava Kigali berekeza Rubavu(Image:Igihe)