Lionel Messi yategetswe gusenya Hotel ihenze aherutse kugura

Lionel Messi yategetswe gusenya Hotel ihenze aherutse kugura

 Dec 8, 2021 - 04:40

Lionel Messi yategetswe gusenya hotel y'ibyumba 77 yaguze mu mujyi wa Barcelona.

Nyuma yo guhabwa Ballon d'or ya 2021, amakuru yari meza kuri Lionel Messi w'imyaka 34 ariko yaje kuba mabi nyuma y'uko yakiriye inkuru imubwira ko hotel ye izasenywa.

Urukiko rwanzuye ko hotel yo ku rwego rw'inyenyeri 4 ya Lionel Messi iherereye i Barcelona igomba gusenywa.

Nk'uko bitangazwa na El Confidencial, iyi nyubako ya Lionel Messi irashinjwa kuba idahura n'ibyo uyu mujyi wateganyije ku myubakire y'inyubako zigomba kuhubakwa.

Iyi hotel iherereye hafi y'aho Messi yabaga ubwo yakinaga mu ikipe ya FC Barcelona yamazemo imyaka myinshi agatangira kuhakorera ubucuruzi.

Abinyujije muri Majestic Hotel Group, Lionel Messi afite izindi hotel muri Ibiza ndetse na Majorca. Messi yaguze iyi hotel mu 2017 miliyoni zisaga 35 z'amayelo.

Amakuru ava muri Espagne avuga ko Lionel Messi yaguze iyi hotel ya Sitges atazi ko itegeko ryo kuyisenya ryari ryaramaze gusohoka.

IZINDI NKURU WASOMA

Mu byo iyi nyubako ishinjwa harimo kuba amabaraza yo ku madirishya yayo ari manini bikabije bishobora kuyishyira mu byago byo kugwa.

Ndetse kandi iyi nyubako uburyo yateguwemo uburyo bwatanga ubutabazi igihe habaye ikibazo cy'inkongi y'umuriro, ngo nabyo ntibihura n'ibyateganyijwe n'umujyi.

Lionel Messi yategetswe gusenya hotel ye(Image:Marca)

Hetel y'ibyumba 77 ya Messi igomba gusenywa(Image:Sport)