Bugesera FC yabirinduye APR FC itera abakeba akanyamuneza

Bugesera FC yabirinduye APR FC itera abakeba akanyamuneza

 Oct 7, 2022 - 12:53

Nyuma y'imyaka itanu ikipe ya Bugesera FC itabasha APR FC, yabashije kuyitsinda iyitwara amanota atatu.

Wari umukino w'ikirarane wari kuba ku munsi wa kabiri wa shampiyona hagati ya Bugesera FC na APR FC, ariko ukaba warasubitswe kubera ko ikipe ya APR FC yari mu mikino nyafurika ya CAF Champions league.

Byari bimaze kumenyerwa ko iyo ikipe ya Bugesera FC igeze imbere ya APR FC yubama igatanga amanota atatu, dore ko Bugesera FC yaherukaga gutsinda APR FC mu 2017.

Ubuyobozi bwa Bugesera FC bwashakaga guhindura aya mateka bwashyizeho agahimbazamusyi gatubutse kuri uyu mukino, aho basanzwe batanga ibihumbi 30 ku mukino bashyiraho ibihumbi 60, ndetse umutoza yemererwa ibihumbi 500 mu gihe yawutsinda.

Ibi byatumye Bugesera FC iza muri uyu mukino imbaraga ari zose ariko APR FC ni yo ifungura amazamu ku munota wa 26 ku gitego cyatsinzwe na Nshuti Innocent.

Bugesera FC yaje kwishyura icyo gitego gitsinzwe na Vincent Adams mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, dore ko iminota 45 yo yari yamaze kurangira.

Bakiva kuruhuka ku munota wa 48, rutahizamu Ssentongo Farouk yatsindiye Bugesera FC igitego cya kabiri ubundi abanyabugesera bayobora umukino uko.

APR FC igerageza kwishyura igitego ngo ibone gushaka igitego cy'intsinzi ariko biranga umukino urangira uko, ubundi amateka ya 2017 aba yisubiyemo dore ko nabwo umukino wari warangiye ari 2-1.

Ikipe ya APR FC yagumye ku manota atandatu ifite mu mikino itatu imaze gukinwa, ikaba isigaranye ikirarane kimwe izakinamo na Police FC itaramenya uko batsinda igitego muri shampiyona y'uyu mwaka.

APR FC yananiwe gukura intsinzi i Bugesera (Image:Rwanda Magazine)