Umunya-Ukraine Oleksandr Zinchenko avuga ko yamenye ko Russia yateye Ukraine mu mu cyumweru gishize mu ijoro ubwo umugore we yamuhamagaraga akamubwira iyo nkuru y'inshamugongo.
Uyu musore yakomeje gukora imyitozo muri Manchester City ndetse anagirwa kapiteni ku mukino wa FA ikipe ye yakinnyemo na Peterborough, mu rwego rwo kumwereka kumushyigikira.
Nyuma y'uko abanya-Ukraine benshi harimo n'abakinnyi bari kujya gufasha igohugu cyabo kurwana, Zinchenko yavuze impamvu we atagiye ngo afashe igihugu cye guhashya umurisiya.
Aganira na BBC Sport, Zinchenko yagize ati:"Ndi kurira gusa. Icyumweru kirashize - ntabwo ndi kubara - ariko n'iyo ntwaye imodoka mva mu myitozo, ndarira gusa nta kibaye.
"Ni buri kintu mu mutwe wange. Tekereza ahantu wavukiye, aho wakuriye hakaba hari ubusa.
"Nshobora kukwereka miliyoni imwe y'amafoto na videwo za buri mujyi mu gihugu cyange bangije.
"Ngo igikorwa cy'umutekano? Ntibishoboka. Iyi ni intambara ya nyayo. Ibyo bari gukora ni ibitakirwa. Dukeneye guhagarika ibi. "
Zinchenko yakomeje arira ati:"Ndakubwiza ukuri, iyo ataba umukobwa wange, ntabe umuryango wange nari kuba ndi hariya.
"Navutse nka kuriya. Nzi abantu bo mu gihugu cyane, imitekerereze yabo kandi bose batekereza kimwe neza.
"Ntewe ishema cyane no kuba umunya-Ukraine, kandi niko nzahore mu buzima bwose nsigaje. Iyo uri kureba ukunyu abantu bari kurwana ku buzima bwabo, nta magambo aba ahari.
"Nzi imitekerereze y'abantu bange bo mu gihugu cyane, bahitamo gupfa, kandi bazapfa. Ariko ntibazacika intege."
Umugore wa Zinchenko witwa Vlada niwe wamubwiye ibiri kuba(Net-photo)
Zinchenko avuga ko iyo ataba umuryango we aba ari gufasha igihugu cye kurwana(Net-photo)
Zinchenko yabaye kapiteni ku mukino wa FA cup
