Ni isanganya ryabaye ku wa kane tariki 10 Gashyantare 2022 bibera kuri Station ya Essance Agaseke urenze gato Gatsata, aho amakuru avuga ko iyi modoka yishe umumotari wari uzanye umukanishi aje kuyikora kugira ngo isubire mu muhanda.
Uyu mumotari akaba yarahise afasha akazi uyu mukanishi kugira ngo basubirane aho yari amukuye birangira imwishe, ni mu gihe umukanishi we yakomeretse.
Umuyobozi wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yemeje aya makuru, aho avuga ko barimo bayikora ku kibazo yari ifite cy'imyuka.
Juvenal yagize ati:"Yego ni ukuri. Impanuka yabaye ejo, ibera ahantu yari yagiye kunywa amavuta, hanyuma bashaka no kuyikora ku bijyanye n’umwuka, noneho igihe barimo kuyikora bazamura imyuka bayimanura, umuntu wari munsi y’imodoka iramutsikamira, ni uko byagenze."
"yego ni umumotari nyine wari utwaye umukanishi wagombaga kujya gukora iyo modoka, noneho urumva hari utwo yamufashaga bose bari munsi y’imodoka, hanyuma uko bamanuraga imyuka bayizamura rero yo ihita imanuka imusanga hasi iramutsikamira ahita yitaba Imana.”
“Umukanishi we yakomeretse ariko n’ubu twanavuganaga nta kibazo gikomeye yari afite, yagombaga kujya kwa muganga bakareba ariko yambwiye ko nta kibazo afite kuko we bahise bamukuramo, ni ukubabara bisanzwe nta kindi kibazo.”
Mvukiyehe Juvenal akomeza avuga ko umushoferi wayo yahise atabwa muri yombi akaba akomeje gukurikiranwa. Polisi yahise itangiza iperereza ku cyateye iyi mpanuka, banareba ko iyi modoka yari yujuje ibisabwa ngo ijye mu muhanda.
Iyi modoka kandi si ubwa mbere ikoze impanuka kuko na tariki ya 10 Ukuboza 2021 yakoze impanuka i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos ikagonga umuntu wagendaga n’amaguru ahita ajyanwa kwa muganga
Mvukiyehe Juvenal yemeje ko imodoka y'ikipe ye yishe umuntu(Image:Rwanda Magazine)
Imodoka ya Kiyovu Sports yishe umuntu(Net-photo)