Kuri uyu wa Gatanu nibwo hakinwe imikino itatu ifunga umunsi wa 15 wa shampiyona y'u Rwanda akaba ari nayo isoza igice cya mbere cya shampiyona.
Mu mikino itatu yari itegerejwe, uwari ukomeye kurusha indi ni umukino APR FC yakiriyemo Police FC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ikipe ya Police FC yari itegerejweho kwikosora dore ko ku munsi wa 14 wa shampiyona iyi kipe yari yatsinzwe n'ikipe ya Bugesera FC. Ndetse APR FC nayo imaze igihe yarabuze ikipe yo mu Rwanda iyitsinda muri shampiyona, byari byitezwe rero ko yakorwa mu jisho na Police FC.
Umukino watangiye ikipe ya Police FC ishaka igitego cyane ariko bigakomeza kugorana. Ku munota wa 41' nibwo Sibomana Patrick yahinduye umupira maze myugariro wa APR FC Nsabimana Aimable yitsinda igitego mu gihe yageragezaga gukiza izamu.
Igice cya mbere cyarangiye abasore ba Frank Nuttal aribo bayoboye umukino ku gitego kimwe ku busa bw'abasore ba Adil Mohamed.
Igice cya kabiri gitangiye Adil Mohamed yakoze impinduka akuramo Tuyisenge Jacques na Kwitonda Allain maze hajyamo Ishimwe Anicet na Bizimana Yannick bahinduye umukino.
Ku munota wa 56' nibwo Manishimwe Djabel yateye kufura maze Bizimana Yannick ashyiraho umutwe Nsabimana Aimable ahita atsinda igitego cyo kwishyura cya APR FC.
Ikipe ya APR FC yakomeje kwataka maze itsinda igitego cya kabiri ku munota wa 61' gitsinzwe na Bizimana Yannick wari uhawe umupira na Ishimwe Anicet.
Amakipe yombi yakomeje kwatakana ariko APR FC ariyo igaragaza imbaraga nyinshi, gusa ibitego birabura umukino urangira APR FC itsinze Police FC ibitego 2-1.
Ku rundi ruhande Kiyovu Sports yari ifite umwanya wa mbere yari iri kugaragurika i Rubavu. Marine FC yatsinze Kiyovu Sports igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Mugiraneza Frodouard ku munota wa 6' umukino urinda urangira gutyo.
Ni mu gihe kandi Espoir FC yari yakiriye Gorilla FC. Ikipe ya Gorilla FC yatunguranye itsinda Espoir FC ibitego bibiri byose ku busa.
Ibi bivuze ko APR FC isoje igice cya mbere cya shampiyona ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'ubwo igifite imikino ibiri y'ibirarane itarakina.
Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi Police FC yabanje mu kibuga
Abasifuzi bayoboye umukino wa APR FC na Police FC
Bizimana Yannick yatsindiye APR FC igitego
Marine FC yatsinze Kiyovu Sports
Gorilla na Etincelles nizo za nyuma n'amanota 11