Cristiano Ronaldo na Lionel Messi babonye ababakura ku isoko muri icyi cyumweru

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi babonye ababakura ku isoko muri icyi cyumweru

 Dec 20, 2021 - 03:17

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bahora bahanganye babonye uduhigo twabo dukurwaho mu cyumweru kimwe.

Mu gihe umwaka wa 2021 uri kugana ku musozo twinjira muri 2022 Lionel Messi na mukeba we Cristiano Ronaldo babonye uduhigo twabo twibasirwa muri icyi cyumweru gishize.

Ihangana rya Lionel Messi na Cristiano Ronaldo rimaze igihe kinini. Iyo bigeze ku duhigo ho biba ibindi bindi. Gusa biratangaje ukuntu aba bagabo bose babonye uduhigo twabo dukurwaho muri icyi cyumweru dusoje.

Cristiano Ronaldo niwe wari ufite agahigo ko kuva mu 1960 muri Serie A nta mukinnyi wabashije gutsinda ibitego bigeze kuri 33 mu mwaka umwe nk'uko Cristiano yabikoze.

Gusa kuri icyi Cyumweru rutahizamu Dusan Vlahovic yakuyeho aka gahigo ubwo ikipe ye ya Fiorentina yanganyaga na Sassuola ibitego 2-2. Vlahovic yatsinze igitego cya 16 mu mwaka w'imikino wa 2021-2022 ndetse cyikaba icya 33 mu mwaka wa 2021 uri kugana ku musozo.

Ku rundi ruhande Lionel Messi nawe yahombaga uduhigo tubiri yari afite. Aka mbere ni ko ubu Lionel Messi atakiri mu bakinnyi batatu batsindiye igitego FC Barcelona bakiri bato ndetse atagifite agahigo ko gutanga imipira myinshi yavuyemo ibitego mu mwaka umwe.

Lionel Messi n'ubwo aherutse guhabwa Ballon d'or ye ya karindwi ariko ntakomeje kwitwara uko benshi bari bamwiteze mu ikipe ye nshya ya PSG mu Bufaransa.

Kuva Lionel Messi yagera mu Bufaransa, amaze gutsinda igitego kimwe muri shampiyona ariko yatsindiye PSG ibitego bitanu muri champions league.

Lionel Messi yari uwa gatatu mu bakinnyi batsindiye ikipe ya FC Barcelona kuko yatsinze igitego cye cya mbere afite imyaka 17 n'iminsi 331 ariko kuri uyu wa Gatandatu ubwo FC Barcelona yakinaga na Elche, Pablo Gavira yatsinze igitego afite imyaka 17 n'iminsi 135.

Ubundi umukinnyi watsindiye ikipe ya FC Barcelona ari muto cyane ni Ansu Fati wayitsindiye igitego afite imyaka 16 n'iminsi 304, agakurikirwa na Bojan Krkic watsinze igitego afite imyaka 17 n'iminsi  53.

Ku rundi ruhande umunya-Serbia witwa Dusan Tadic ukinira Ajax nawe yakuyeho agahigo ka Lionel Messi ko gutanga imipira myinshi yavuyemo ibitego mu mwaka umwe dore ko yatanze imipira 37 mu mwaka wa 2021.

Uyu musore wahoze ukinira Southampton, yatanze umupira wa 37 wavuyemo igitego ubwo ikipe ye ya Ajax yatsindaga AZ Alkmaar muri shampiyona y'Abahorandi.

Lionel Messi yari afite ako gahigo yari amaranye imyaka icumi yose dore ko mu 2011 aribwo yasoje umwaka atanze imipira 36 yavuyemo ibitego ariko ubu Dusan Tadic we yatanze imipira 37 muri uyu mwaka wa 2021.

Ku ruhande rwa Cristiano Ronaldo we agahigo k'ibitego byinshi yari yisangije mu mwaka muri Serie A, ubu agasangiye na Dusan Vlahovic nawe wabashije gutsinda ibitego 33 mu 2021.

Si ibyo gusa kuko umwaka mwiza Cristiano Ronaldo yagize ni umwaka yatsinze ibitego 69. Umunya-Poland witwa Robert Lewandowski nawe akaba asoje uyu mwaka wa 2021 abashije gutsinda ibitego 69 yujuje mu mukino batsinzemo Wolfsburg kuri uyu wa Gatanu.

Dusan Vlahovic yatsinze ibitego 33 mu 2021 muri Serie A(Image:Calcio Mercato)

Pablo Gavi ubu ni uwa gatatu mu bakiri bato batsindiye FC Barcelona(Image:Check soccer)

Mu 2021 Dusan Vlahovic yatanze imipira 37 yavuyemo ibitego(Image:Mirror)