Xavi yarakaye,Barça igiye kugurisha abakinnyi 3 bakomeye yari isigaranye

Xavi yarakaye,Barça igiye kugurisha abakinnyi 3 bakomeye yari isigaranye

 Dec 10, 2021 - 04:43

Amakuru ava i Barcelona aravuga ko Frenkie de Jong, Andre Ter Stegen na Sergino Dest bagiye gushyirwa ku isoko.

Nyuma y'uko Xavi agarutse muri FC Barcelona akabona bitoroshye, biravugwa ko FC Barcelona ishaka kugurisha abakinnyi bamwe na bamwe ikabanza ikubaka izindi mpande.

Uwitwa Gerard Romero aratangaza ko muri iyi kipe hari igiteketezo cyo kugurisha umuzamu Marc Andre Ter-Stegen, umukinnyi wo hagati Frenkie de Jong na myugariro Sergino Dest.Ibi ni mu rwego rwo kureba uko bakubaka ikipe bahereye ku myanya ikenewe cyane.

Uyu ni umwanzuro wafashwe nyuma y'uko iyi kipe inaniwe kurenga amatsinda ya UEFA champions league bwa mbere kuva mu 2000.

Umunyamakuru w'umunya-Espagne witwa Toni Juanmarti yatangaje ko umwuka utari mwiza mu rwambariro nyuma yo gutsindwa na Bayern Munich 3-0.

Umutoza Xavi yageneye abakinnyi be ubutumwa bukakaye nk'aho yagize ati:"Bamwe muri mwe ntimwumva icyo gukinira Barça bivuze!"

Iyi kipe yuje ibibazo ubu igiye gukina irushanwa rya Europa league ndetse igerageza kureba uko yava ku mwanya wa karindwi iherereyeho muri shampiyona ya Espagne ikigira imbere.

IZINDI NKURU WASOMA

Ibibazo by'ubukungu byagonze iyi kipe cyane kugeza aho bagomba kugurisha n'abeza bari basigaye kugira ngo babone uko bagura abandi.

Ikipe ya Manchester United na Manchester City zavuzwe ko zifuza Frenkie de Jong, Newcastle United yo irashaka Ter Stegen kuri miliyoni 47 z'amapawundi mu gihe Sergino Dest ashobora kwerekeza muri Bayern Munich.

FC Barcelona irashaka umwataka usimbura Sergio kun Aguero, uwavuzwe cyane ni Edinson Cavani ukinira Manchester United.

Ndetse myugariro Cesar Azpilicueta ukinira Chelsea nawe ari mu bakinnyi bifuzwa dore ko ari n'umunya-Espagne.

Hagenda havugwa n'abandi bakinnyi batandukanye ariko abenshi ni abakina basatira nka Raheem Sterling wa Manchester City na Hakim Zyech wa Chelsea.

Andre Ter Stegen arifuzwa na Newcastle United(Image:DW)

Frenkie de Jong arifuzwa n'amakipe yo mu Bwongereza(Image:90:Min)

Sergino Dest nawe ari mu basohoka muri Barça(Image:Getty)