Shampiyona y'u Rwanda yatewe ipine

Shampiyona y'u Rwanda yatewe ipine

 Jan 28, 2022 - 07:22

FERWAFA yamaze gutangaza ko amatariki yo gutangira igice cya kabiri cya shampiyona yahindutse.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hateganyijwe imikino yo gusoza imikino ibanza ya shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda amakipe agategereza imikino yo kwishyura.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ariryo FERWAFA mu minsi ishize ryari ryatangaje ko imikino yo kwishyura izatangira tariki 12 Gashyantare 2022.

Gusa kugeza kuri ubu FERWAFA yasohoye itangazo rishya rimenyesha amakipe ko gahunda atari uko ikimeze, ahubwo amatariki yahindutse.

FERWAFA yatangaje ko imikino yo kwishyura ya shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda izatangira tariki 19 Gashyantare 2022. Ubwo bivuze ko hiyongereyeho icyumweru kimwe.

Impamvu zatanzwe nuko ku gihe cyari giteganyijwe hazabaho amahugurwa y'abasifuzi. Ku bw'ibyo rero biratuma shampiyona yigizwa inyuma ho icyumweru.

Ubutumwa bwa FERWAFA ku makipe