Mu bihe rutahizamu Cristiano Ronaldo arimo bitamworoheye muri Manchester United, mama we yabashije guhura n'umushumba wa kiriziya gaturika(Paapa) anamushyikiriza impano yari yamuteguriye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nibwos Santos Viveiros da Aveiro yahaye Pope Francis umupira w'ikipe y'igihugu ya Portugal wanditseho nimero 7 n'izina ry'umuhungu we Ronaldo ndetse bigaragara ko iyo mpano yashimishije uyu mushumba wa kiriziya gaturika kuko yayakiranye ubwuzu.
Ibi byabaye nyuma y'uko mu ijoro ryabanje Cristiano Ronaldo yari yujuje umukino wa gatanu nta gitego abona, dore ko Manchester United yanganyije na Burnley igitego kimwe kuri kimwe. Iyi niyo mikino myinshi uyu mugabo amaze nta gitego atsinda mu myaka icumi ishize.
Maria Dolores yari yitabiriye Misa yabereye muri salle yitiriwe Paul wa gatanu iherereye i Vatican ahari ikicaro cy'idini gaturika maze abona umwanya wo guha Pope Francis uwo mwambaro.
Bigaragara ko umuryango wa Cristiano Ronaldo utigeze ugirira inzika Pope Francis nyuma y'uko yigeze kuvuga ko Lionel Messi ari umukinnyi mwiza cyane w'ibihe byose.
Ubusanzwe umuryango wa Cristiano usengera muri kiriziya gaturika, dore ko no mu 2018 ubwo Cristiano yakinaga muri Juventus yemeje ko akijya gusenga buri cyumweru.
Yagize ati:"Ndi umunyagaturika kandi njya gushima Imana ku byo yampaye.
"Nta kintu nsaba na kimwe, Imana ishimwe mfite buri kimwe, ndayishimira gusa kuba indindira umuryango n'inshuti."
Abizera amasengesho bizeye ko iki gikorwa Maria Dolores yakoze gishobora gufasha umuhungu we kuba yakongera kubona ibitego amaze iminsi ashaka ariko byaranze muri Manchester United itozwa na Ralf Rangnick.
Mama wa Cristiano Ronaldo yahaye Pope Francis umupira wa Cristiano Ronaldo(Image:The Sun)
Ni umupira wa Cristiano mu ikipe y'igihugu(Net-photo)




