Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo haramutse amakuru avuga ko myugariro wakiniraga Kiyovu Sports Ngendahimana Eric agiye kwerekeza mu ikipe ya City of Lusaka FC, ariko yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2.
Uyu mugabo w'imyaka 33 yari afatiye runini Kiyovu Sports, dore ko iyi kipe yatangiye kugira ibibazo mu bwugarizi nyuma y'uko yari agize ikibazo k'imvune.
Byari byitezwe ko yerekeza mu ikipe ya City of Lusaka FC izamutse mu cyiciro cya mbere muri Zambia, ni nyuma yo kubifashwamo n’umutoza Albert Mphande wamutoje muri Police FC, ariko yayiteye umugongo aguma mu Rwanda.
Ngendahimana Eric na Perezida wa Rayon Sports Uwayezu jean Fidèle(Net-photo)
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kamena 2022 nibwo Ngendahimana Eric yashyize umukono ku masezerano y’imyaka 2 akinira Rayon Sports, yakomeje kugaragaza ikibazo cya myugariro wakinana na Niyigena Clement.
Agiye muri iyi kipe asangayo umutoza Haringingo Francis wamutozaga muri Kiyovu Sports uheruka gusinyira na we Rayon Sports.
Ngendahimana Eric amaze igihe kitari gito muri shampiyona y'u Rwanda, dore ko yakiniye amakipe atandukanye arimo Police FC, Kiyovu Sports n’andi
