Kuri uyu wa gatatu saa 21:00 nibwo hateganyijwe umukino wa kimwe cya kabiri w'igikombe kiruta ibindi muri Espagne(Supercopa de Espana) uraza kubera muri Saudi Arabia.
Mu kiganiro n'itangazamakuru, umutoza Carlo Ancelotti utoza Real Madrid yatangaje ko yiteze ko uza kuba ari umukino ukomeye cyane kurusha uko abantu bawutekereza.
Uyu mutoza wa Real Madrid kandi yamaganiye kure igitekerezo kivuga ko ikipe ye yaba ariyo ihabwa amahirwe cyane ku buryo bukomeye ndetse abenshi banabona ko umukino irawutsinda byoroshye.
Carlo Ancelotti kandi yatangaje ko ataremeza neza abakinnyi 11 ba Real Madrid barabanza mu kibuga, ariko abenshi batungurwa no kumva uyu mutoza avuga ukuntu akunda mukeba FC Barcelona.
Ancelotti yagize ati:"Nagira ubwoba bwinshi cyane abakinnyi bange baramutse batekereza ko aritwe duhabwa amahirwe cyane, ariko ndatekereza ko ataribyo.
"Baratekeza ko dufite gutanga buri kimwe cyose ngo dutsinde.
"Iyi mikino buri gihe iba ikomeye, utitaye ku kinyuranyo kirimo muri La liga. Nk'uko umukino waduhuje muri La liga wari umeze."
Ku bijyanye n'ibibazo mu bakinnyi be, Ancelotti yatangaje ko ari imyanya ibiri atazi ibyayo neza.
Ati:"Dani Carvajal arashidikanywaho..., ku ruhande rw'iburyo dushobora kuhashyira Rodrygo mu mwanya wa Asensio.
"Nibo bashidikanywaho gusa mfite. Uburyo bwo kwinjira mu mukino buraba ari ingenzi cyane, dukunda gukina imikino nk'iyi."
Uyu mutariyani kandi yakomeje ashimagiza ikipe ya FC Barcelona anavuga ku bakinnyi bakiri bato bayo batanga ikizere.
Ancelotti yagize ati:Bafite abakinnyi bakoze byinshi barimo Busquet, Pique na Alba buri gihe baha byinshi ikipe.
"Ariko hari n'abandi bakinnyi bari gushaka kumeneramo kuri ubu nka Gavi na Nico bashobora kuzagira ejo heza cyane.
"Nkunda iyi kipe kubera ko ni ikipe igira umwihariko wayo, mu buryo bwa Barcelona kuva kera, ndatekereza ko iyi kipe izatera imbere ku mutahe wa Xavi."
Umukino wa Real Madrid na FC Barcelona urabera kuri stade mpuzamahanga yitiriwe Umwami Fahd muri Saudi Arabia ku isaha ya saa 21:00 ku isaha yo mu Rwanda.
Real Madrid irakina na FC Barcelona muri Supercopa de Espana(Image:Marca)
Carlo Ancelotti yashimagije FC Barcelona(Net-photo)
