Abakinnyi ba Rayon Sports bapimwe Covid-19 n’izindi ndwara mbere yo gutangira imyitozo

Abakinnyi ba Rayon Sports bapimwe Covid-19 n’izindi ndwara mbere yo gutangira imyitozo

 Jul 21, 2022 - 09:27

Mu gihe amakipe anyuranye yamaze gutangira imyitozo yitegura umwaka w'imikino mushya, Rayon Sports yapimishije abakinnyi bayo mbere yo gutangira imyitozo.

Igikorwa cyo gupima abakinnyi ba Rayon Sports Covid-19 n'izindi ndwara cyakozwe kuri uyu wa Kane tariki 21 Nyakanga 2022, kikaba cyabereye ku ivuriro ryitwa Hope riherereye i Nyamirambo.

Aganira n'ikinyamakuru Rwanda Magazine, umuganga mukuru wa Rayon Sports, Dr Mugemana Charles yatangaje ko impamvu bafashe ibindi bipimo ari uko abakinnyi bamaze igihe badakina bityo ko utahita ubashora mu kibuga utazi uko ubuzima bwabo buhagaze.

Dr Mugemana yagize ati:"Uretse Covid-19 isabwa kubanza gupimwa, twanasanze ari ngombwa ko dukorera abakinnyi ibindi bizamini ngo tumenye uko ubuzima bwabo buhagaze. Ntabwo wahita ubashora mu kibuga utazi niba nta burwayi bakuye muri ibi bihe by’ibiruhuko bari barimo."

Abakinnyi babapimye ibiro, imiterere y’umutima, umwijima, umuvuduko w’amaraso, infection yo mu maraso, Diabete n’ibindi binyuranye.

Dr Mugemana yakomeje ati:"Umukinnyi aba agomba kuba ameze neza mbere yo kujya mu kibuga, nta kindi kibazo afite. Nagombaga kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze mbere yo kubaha umutoza ngo atangire kubakoresha imyitozo cyane cyane ko tunafitemo abakinnyi bashya . Uwo tugize uburwayi dusangana, bituma tumenya uko tumukurikirana, bikamufasha natwe bikadufasha mu kazi ka buri munsi."

Biteganyijwe ko Rayon Sports iratangira imyitozo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022 mu Nzove, yitegura imikino ya shampiyona 2022-2023 izatangira tariki 19 Kanama 2022.

AMAFOTO:Rwanda Magazine