Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball ku Isi (FIVB) ryatanze ibi bihano nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore muri Volleyball yaahinjwe kwifashisha Abanya-Brazil badafite ibyangombwa bibemerera gukina nk’Abanyarwanda mu Gikombe cya Afurika cy’Abagore cya 2021 cyakiniwe i Kigali.
Abanya-Brazil aribo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brazil, bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera i Kigali muri Kanama 2021, ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Senegal ku wa 16 Nzeri 2021 mu matsinda.
Ibi byatumye hafatwa umwanzuro w’uko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda kuko yahise isezererwa ndetse ruhagarikwa by’agateganyo n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Volleyball (FIVB).
Ku wa 13 Ukwakira 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar igifungo cy’imyaka ibiri kubera uruhare yagize mu makosa yatumye u Rwanda ruzererwa mu irushanwa. Gusa iki gihano cyaje kugabanywa kigirwa amezi umunani nyuma yo kujurira.
Abanya-Brazil u Rwanda rwashinjwe gukinishwa nta byangombwa
U Rwanda rwahise rukurwa mu gikombe cy'Afurika
