Rayon Sports day: Ikipe izakina na Rayon Sports yagiye ahagaragara

Rayon Sports day: Ikipe izakina na Rayon Sports yagiye ahagaragara

 Jul 18, 2022 - 09:29

Mu gihe ikipe ya Rayon Sports ikomeje gutegura Rayon Sports day, biravugwa ko kuri uyu munsi iyi kipe izakina n'ikipe y'i Burundi.

Mu gihe amakipe akomeje kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023, mu myiteguro ya Rayon Sports harimo n'umunsi wa Rayon Sports day aho iyi kipe izamurikira abafana bayo abakinnyi yaguze na gahunda ifite muri uyu mwaka w'imikino.

Ubuyobozi bw'iyi kipe ikunzwe cyane mu Rwanda bwamaze gufata umwanzuro ko uyu munsi wa Rayon Sports uzaba tariki  14 Kanama 2022, mbere y'iminsi mike ngo shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda 2022-2023 itangire.

Si kugaragaza abakinnyi gusa kandi kuko hazaba hari n'ikipe yo hanze y'u Rwanda izaba yatumiwe izaza gukina na Rayon Sports.

Biravugwako ko kuri uyu wa Mbere aribwo iyi kipe  irashyikiriza ibaruwa ikipe ya Vitalo FC yo mu Burundi isaba ko bakina umukino wa gishuti tariki ya 14/08/2022 kuri Rayon Sports day.

Mu gihe ubusabe bwa Rayon Sports butakakirwa neza na Vitalo y'i Burundi, Rayon Sports yahita ishaka indi kipe nayo yo muri Afurika y'iburasirazuba bazakina kuri uwo munsi.

Si ubwa mbere habaho Rayon Sports day Rayon Sports dore ko no mu mwaka ushize uyu munsi wabaye. Kuri uyu munsi abafana baba barajwe ishinga no kureba ko ikipe yabo ifite gahunda ifatika mu mwaka w'imikino ugiye gutangira, ukaba ari umuco umenyerewe cyane muri Tanzanira ahari Simba day na Yanga day.

2021 habaye Rayon Sports day(Net-photo)