Arsenal na Manchester United zigiye guterwa umugongo kubera FC Barcelona

Arsenal na Manchester United zigiye guterwa umugongo kubera FC Barcelona

 Mar 1, 2022 - 15:39

Amakipe yo mu Bwongereza arimo Arsenal na Manchester United yari afite gahunda yo gusinyisha Fanck Kessie ashobora guhomba kuko uyu musore agiye kumvikana na FC Barcelona.

Biravugwa ko ikipe ya FC Barcelona yaba iri hafi kumvikana na Franck Kessie ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya AC Milan mu Butariyani.

Uyu musore w'umunya-Ivory Coast bigaragara ko mu mpeshyi arasohoka muri AC Milan, dore ko amasezerano ye araba agana ku musozo kandi adakozwa ibyo gusinya amasezerano mashya.

Abahagararariye uyu musore bagiye bagirana ibiganiro na AC Milan muri uyu mwaka wose w'imikino, ariko bigaragara ko ntacyo bagezeho ngo abe yakongera amasezerano muri iyi kipe.

Mu gihe mu Bwongereza hari amakipe nka Tottenham, Arsenal na Manchester United bivugwa ko yifuza uyu musore w'imyaka 25, ikinyamakuru SPORT kiravuga ko ibiganiro na FC Barcelona bigeze kure.

FC Barcelona yifuza Franck Kessie ngo abe umusimbura w'igihe kirekire ku mwanya wa Sergio Busquet nawe ugaragaza ko imbaraga zigabanuka umunsi ku wundi.

Byitezwe ko mu mpeshyi FC Barcelona ishobora kurekura abakinnyi batandukanye bakina hagati mu kibuga barimo Frank de Jong, Nico Gonzalez ndetse na Riqui Puig nk'uko bigenda bivugwa. 

Franck Kessie ari gusoza amasezerano ye muri AC Milan(Image:Football italia)