Muhire Kevin yabonye ikipe nshya

Muhire Kevin yabonye ikipe nshya

 Aug 4, 2022 - 07:27

Muhire Kevin wakiniraga Rayon Sports mu mwaka w'imikino ushize, yamaze kubona ikipe nshya ku mugabane wa Asia.

Mu mpera z'umwaka w'imikino ushize nibwo Muhire Kevin yasoje amasezerano y'umwaka umwe yari yasinye muri Rayon Sports, ndetse bikomeza kuvugwa ko yifuzwaga n'amakipe arimo Police FC.

Muhire Kevin yerekeje mu ikipe ya Al Yarmouk yo muri Kowait izatozwa n'umutoza Jorge Emmanuel Paxiao n’umwungiriza we Daniel Ferreira batozaga Rayon Sports mu mwaka ushize, akaba ari nabo bafashe ikemezo cyo gusinyisha Muhire Kevin.

Muhire Kevin bakunze kwita Rooney yasinye amasezerano y'umwaka umwe muri iyi kipe ya Al Yarmouk iri mu kiciro cya kabiri, ikaba ifite intumbero zo kuzamuka mu kiciro cya mbere muri uyu mwaka w'imikino.

Ikipe ya Al Yarmouk ni ikipe yashinzwe mu 1965, ikaba ikinira kuri stade ya Abdullah Al-Khalifa ifite imyanya yakira abantu ibihumbi 16.

Kevin Muhire yazamukiye mu Isonga yavuyemo ajya muri rayon Sports , aho yavuye muri iyi kipe ajya mu Misiri mu ikipe Misr El Maksa akaba yarakinnye no muri Oman , akaba yaherukaga muri Rayon Sports yari amazemo imyaka ibiri.

Muhire Kevin yerekeje muri Kowait(Net-photo)