Ku wa Gatatu tariki 20 Mata 2022 nibwo Komiseri Ushinzwe Umupira w’abagore muri FERWAFA, Tumutoneshe Diane, yakiriye ibaruwa yasinyweho n'umunyamabanga mukuru wa CAF Véron Masengo-Omba imumenyesha ko yagizwe umwe mu bagize Komite Ishinzwe gutegura umupira w’abagore muri Afurika.
Iyi Komite kandi isanzwe irimo undi munyarwandakazi ariwe Uwamahoro Tharcille Latifah, ikaba iyoborwa n’Umunya-Comoros Kanizat Ibrahim yungirijwe n’Umunya-Sierra Leone Isha Johansen yasimbuye.
Tumutoneshe Diane yahawe inshingano muri CAF(Image:Rwanda Magazine)
Tumutoneshe aherereye ku mugabane w’i Burayi, aho yagiye kwiga “FIFA Masters Course” mu gihugu cy’Ubwongereza muri Leicester University, mu Butaliyani (SDA Bacconi School Of Management), no mu Busuwisi muri Neuchâtel University iherereye i Zurich.
Asanzwe kandi ari Umuyobozi w’irerero rya Dream Team Football Academy rya Kayisire Jacques usanzwe ari Visi Perezida wa Mbere wa Rayon Sports. Mu 2019 kandi Tumutoneshe yize amasomo y’imicungire ya siporo (Sports Management) muri Leipzig University yo mu Budage.
Ibaruwa Tumutoneshe yandikiwe
