Arsenal yashyize imbaraga nyinshi mu gushaka rutahizamu wifuzwa na n'amakipe akavagari

Arsenal yashyize imbaraga nyinshi mu gushaka rutahizamu wifuzwa na n'amakipe akavagari

 Jan 16, 2022 - 14:31

Ikipe ya Arsenal yashyizemo imbaraga Kugira ngo ibashe gusinyisha rutahizamu Dusan Vlahovic umeze neza muri Serie A.

Amakuru akomeje kuva i London aravuga ko ikipe ya Arsenal yongeye kugarukana imbaraga nyinshi ishaka rutahizamu wa Fiorentina Dusan Flavohic uri kwitwara neza cyane muri Serie A.

Ikinyamakuru The mirror kiravuga ko ubu Arsenal iri kwemera gutanga miriyoni 50 z'amapawundi yongeyeho Lucas Toreira ariko ikabona uyu rutahizamu w'imyaka 21 ukomoka muri Serbia.

Dusan Vlahovic amaze gutsinda ibitego 23 mu mikino 19 amaze gukina muri uyu mwaka w'imikino. Arsenal ikaba ishaka gukoresha Toreira n'ubundi watijwe muri iyi Fiorentina.

Mikel Arteta akeneye umwataka mushya dore ko bigaragarira amaso ko umunya-Gabon witwa Pierre-Emerick Aubameyang atakiri mu mibare y'uyu mutoza.

Abafana b'ikipe ya Arsenal bari kugenda bagira ikizere umunsi ku wundi ko iyi kipe ishobora gusinyisha Vlahovic mbere y'uko isoko ryo muri uku kwa mbere rifungwa.

Ku rundi ruhande, ikipe ya Fiorentina nayo ifite ikizere ko uyu munya-Serbia yasinya amasezerano mashya dore ko afite amasezerano azarangira mu mwaka utaha w'imikino.

Gusa n'ubwo Fiorentina ishaka kumwongerera amasezerano, iyi kipe yamaze kwemeza ko ikipe yazana agatubutse bakicarana bakaganira ibyunguka.

Diregiteri w'iyi kipe witwa Joe Barone aherutse gutangariza Mediaset ati:"Imiryango irafunguye, twiteguye kwiga ku busabe buzaza busaba Vlahovic.

"Nta kipe twari twakira kugeza ubu. Nta kipe iraza imubaza kugera kuri ubu. Reka dutegereze turebe ko hari izaza."

Arsenal irifuza rutahizamu Dusan Vlahovic(Image:Daily mail)

Mikel Arteta akeneye umusimbura wa Aubameyang(Net-photo)

Arsenal ishaka gukoresha Lucas Torreira yatije muri Fiorentina(Net-photo)